Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rwanda: Zahinduye imirishyo muri Minisiteri y’ubuzima

Rwanda: Zahinduye imirishyo muri Minisiteri y’ubuzima

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2023, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Minisiteri y’ubuzima, aho yaba Minisitiri n’Umunyamabanga wa Leta bombi bahinduwe.


Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.


Dr Sabin Nsanzimana wigeze kuyobora Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(Rwanda Biomedical Center-RBC), niwe wagizwe Minisitiri w’ubuzima asimbuye Dr Daniel Ngamije utahawe undi mwanya, mu gihe Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri asimbuye Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali(CHUK).


Tariki 07 Ukuboza 2021, Minisitiri w’ubuzima mushya, Dr Sabin Nsanzimana yari yahagaritswe ku mwanya w’ Umuyobozi Mukuru wa RBC mu itangazo ryari ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe, uyu mwanya akaba yari yarawugezeho asimbuye Dr Condo Jeannine muri Nyakanga 2019.


Ni mu gihe mu ibaruwa ya Minisitiri w’intebe yo ku wa 03 Gashyantare 2022, yashyize mu mwanya Dr Sabin Nsanzimana mu mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); umwanya yari ariho kugera ubu.

Rwanda: Zahinduye imirishyo muri Minisiteri y’ubuzima
Rwanda: Zahinduye imirishyo muri Minisiteri y’ubuzima

Comment / Reply From