Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda NGOs Forum irasaba Leta kongera uruhare igira ku ndwara zititaweho n’iz’isuku

Rwanda NGOs Forum irasaba Leta kongera uruhare igira ku ndwara zititaweho n’iz’isuku

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, abanyamakuru bakoze inkuru ku ndwara zititaweho (Neglected Tropical Diseases-NTDs) n’iz’isuku muri uyu mwaka wa 2023 bahawe ibihembo, Leta isabwa kugira uruhare mu kugaragaza izi ndwara no gushyira ingufu mu rugamba rwo kuzihashya.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-Rwanda NGOs Forum) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), The End Fund n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC); hagamijwe kuzirikana uruhare rw’itangazamakuru mu gukora ubuvugizi no kwigisha abaturage kuri izi ndwara.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka cyabaga ku nshuro ya mbere, umwanya wa mbere wegukanywe na Ntawurikura Rosine ukorera Radio Isangano ikorera i Karongi wahawe mudasobwa (laptop) na sheki y’amafaranga ibihumbi magana cyenda y’u Rwanda(900,000Frw), uwa kabiri aba Turatsinze Jean Paul wa RBA wahawe telefoni igezweho (smartphone) na sheki y’ibihumbi magana atandatu (600,000 Frw), mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Hakizimana Elias wa The Inspirer wahawe Modem na internet (murandasi) azakoresha mu gihe cy’amezi atandatu, biherekejwe na sheki y’ibihumbi magana ane(400,000Frw).

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, Ntawurikura yavuze ko yishimiye kuba imbaraga yashyize mu gukora inkuru ku ndwara zititaweho n’isuku zahawe agaciro, ashimira Rwanda NGOs Forum n’abafatanyabikorwa bayo bateguye iki gikorwa, anavuga kandi ko bimuhaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo iki gihembo azongere acyegukane.

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Nooliet Kabanyana, yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kuko ubuzima bw’umuturage bugomba kuzira ikintu icyari cyo cyose cyabuhungabanya, kandi ko indwara zititaweho usanga zibasira abantu batishoboye, badashobora kwivugira, batazi uburenganzira bwabo kuri serivisi z’ubuzima ngo banagire n’amakuru y’aho bashobora gusanga izo serivisi.

Kabanyana yakomeje avuga ko bisaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe n’izi ndwara, uburyo bwo kuzirinda ndetse no kuzivuza igihe bazirwaye, anaboneraho kugira ibyo asaba Leta.

Ati:

“Leta turayisaba ko yakora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo tumenye ngo izi ndwara ziri mu banyarwanda bangahe, ababona serivisi z’ubuvuzi ni bangahe, abatazibona ni bangahe no kugaragaza ibikenewe kugira ngo dufashe wa munyarwanda kubona serivisi zijyanye n’indwara zititaweho, no kubaka ubushobozi bw’imiryango itari iya Leta n’itangazamakuru kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse n’amakuru ahagije bashobora kugeza ku banyarwanda.”

Yasoje ashima uruhare rw’itangazamakuru mu kwigisha abaturage kugira ubuzima bwiza, babakangurira kugira isuku, kwirinda indwara zititaweho n’izindi ndwara zose muri rusange, ndetse n’ubuvugizi abanyamakuru bakora umunsi ku wundi mu gihe umuturage yagize ikibazo kijyanye n’ubuzima; asaba ko abantu basenyera umugozi umwe mu kurwanya izi ndwara n’izindi muri rusange.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kivuga ko indwara zititaweho uko bikwiye ziri ku rutonde rwemejwe n'Umuryango w'ababumbye wita ku buzima (OMS-WHO) zose hamwe ari 21, aho zibasira umuntu 1 kuri 5 kandi 40% zibasira bakaba ari abatuye umugabane wa Afurika, ni mu gihe indwara 9 ari zo zibasiye u Rwanda zirimo inzoka zo mu nda ku gipimo cya 41%, zibasira by'umwihariko abantu bakuru ku gipimo cya 48%.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From