Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho

Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, hasojwe amahugurwa y’abanyamadini n’amatorero ku kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke, isukura ndetse n’izitandura, biyemeza ko babinyujije mu bayoboke n'abameramana babo bagiye kugira uruhare mu kuzirandura.

Ni amahugurwa yateguwe n’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-Rwanda NGOs Forum) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), RICH Rwanda na The End Fund, hagamijwe gufasha abayobozi b’amatorero n’amadini kugira ubumenyi bukwiye mu guteza imbere isuku n’isukura no kwirinda indwara zititaweho uko bikwiye mu matorero n’amadini yabo.

Mu bindi byari bigamijwe harimo kubongerera ubumenyi ku isano iri hagati y’isuku, isukura n’indwara zititaweho uko bikwiye, uruhare rwabo mu guteza imbere imigenzereze inoze mu bayoboke babo, gufasha ibiganiro ndetse n’ubufatanye hagati y’abayobozi b’amatorero n’amadini n’abita ku buzima mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’isuku, isukura no kwirinda indwara zititaweho uko bikwiye; hakaba no gutegurira hamwe gahunda y'ibikorwa no kubikurikirana.

Uzamukunda Judith wo mu Itorero Christian Church in Africa, aho ahagarariye abari n’abategarugori b’iri torero mu Karere ka Rubavu, avuga ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa.

Ati:

“Nungutse byinshi ntari nzi, hari nko kuba umuntu yarumwa n’inzoka cyangwa imbwa, nari nzi ko umuntu amujyana mu kinyarwanda akagomborwa, ariko batubwiye ko uhita uhoza n’amazi meza n’isabune, ubundi ukihutira kumugeza kwa muganga. Ikindi hari indwara zititaweho nk’imidido twari tuzi ko ari indwara zo mu miryango, ariko twamenye ko ari indwara ziterwa n’umwanda.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibyo bakoraga, ariko agiye gushishikariza abakirisitu kugira isuku haba aho batuye ku mubiri no ku myambaro, anavuga ko nk’imidido azabigisha ko iterwa n’umwanda aho kuba iyo mu miryango, kimwe n’izindi ziterwa n’isuku nke kandi ko abazirwaye bazivuza, abatarazirwara nabo bakazirinda.

Imam w’Umujyi wa Kigali wungirije mu muryango w‘Abayisiramu mu Rwanda, Sheikh Munyezamu Ahmed nawe witabiriye aya mahugurwa, avuga nk’abasiramu basanzwe bazwiho kugira isuku, ariko ko bagiye gukora ubukangurambaga nk’uko na Quran Ntagatifu ivuga ngo ‘Mwibutse kubera ko kwibutsa bigirira abemeramana umumaro’; bityo ko bagiye kwibutsa abasiramu haba gukomeza kugira isuku no kugira ubuzima bwiza birinda indwara na cyane ko bituma baba umwemeramana beza n’ibyo bakora bikaba bifite umumaro.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Progaramu muri Rwanda NGOs Forum, Louis Ngabonzima avuga ko aya mahugurwa ari mu rwego rwo gushyira umusingi ku ntego z’igihugu zo kurandura indwara zititaweho kugeza 2030, himakazwa isuku n’isukura.

Avuga ku ngaruka z’indwara zitaweho, Ngabonzima yagize ati:

“Zifite ingaruka nyinshi haba ku bazirwaye ndetse n’abazirwaje, inyinshi muri zo tuvuge nk’imidido isigira uyirwaye ubumuga, agatakaza ishusho y’umuntu mu muryango atuyemo cyane cyane indwara zigaragara inyuma nk’imidido, ubuheri n’izindi; bakamuhimba amazina nka bote ku barwaye imidido, bigatuma yiheba agatakaza icyizere cy’ubuzima ntagire icyo akora ngo yiteze imbere.  Izindi ndwara nk’inzoka zo munda zituma umwana agwingira yaba agize amahirwe yo kujya mwishuri ntabashe kwiga uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko bahisemo abanyamadini n’amatorero nk’abavuga rikijyana mu bayoboke n’abemeramana babo, anaboneraho kubasaba kuzabasangiza ubumenyi bavanye muri aya mahugurwa.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi habarurwa indwara zitandura zigera kuri 21, mu gihe izigaragara cyane mu Rwanda zigera kuri 16; Rwanda NGOs Forum igasaba abaturarwanda kuzirikana no kwimakaza isuku n’isukura, bityo bikabafasha kwirinda indwara zititaweho uko bikwiye.

Amwe mu yandi mafoto yaranze aya mahugurwa:

Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho
Abanyamadini n’Amatorero biyemeje kurandura indwara z’isuku n’isukura n‘izititaweho

Comment / Reply From