Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rwanda: “Nibura abantu babiri muri batanu banywa inzoga”; Rwanda NCD Alliance

Rwanda: “Nibura abantu babiri muri batanu banywa inzoga”; Rwanda NCD Alliance

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya indwara zitandura mu Rwanda witwa ‘Rwanda Non-communicable Diseases Alliance’ ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima, bwerekanye ko mu Rwanda 41.9% banywa inzoga naho 5.6% bakaba banywa itabi.


Ni ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 hifashishijwe uburyo bwa telephoni, aho nomero za telefoni ngendanwa z’abantu 7,000 zatombowe ntakigendeweho, bene zo bagahabwa umwanya wo gusubiza ibibazo by’abashakashatsi hifashishijwe ubutumwa bugufi; umubare munini w’abakoreweho ubu bushakashatsi bari hagati y’imyaka 18 na 29 y’ubukure.


Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu Banyarwanda 5 nibura 2 banywa inzoga, aho abangana na 41.9% basubije abashakashatsi ko nibura banyweye inzoga muri uyu mwaka wa 2023, naho 12.5% bo basubije ko banywa inzoga buri munsi.


Hagenekerejwe, nibura Umunyarwanda umwe muri batatu bakuze ntashobora kumara iminsi 30 adasomye ku nzoga, ni ukuvuga abangana na 30.8%, mu gihe abari munsi ya 6% bavuga ko hari ubwo banywa amacupa 6 kuzamura iyo bazibonye, aho ngo akenshi ngo baba basabana n’inshuti n’imiryango bataramye.


Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu gihe cy’amezi 12 nibura Umunyarwanda 1 mu 10 yakirwa kwa muganga yivuza uburwayi buterwa n’inzoga, aho umubare w’abagore bakirwa bivuza izi ndwara ngo uruta uw’abagabo.


Abanyarwanda 9 ku 10 ngo basubije ko bazi ko inzoga ari mbi ku buzima, ndetse abashakashatsi bakemeza ko 84% by’abanyarwanda bavuga ko bumvise amakuru avuga ku bubi bw’inzoga, 36.9% bayumviye kuri Radio naho 27.3% bayabonye kuri televiziyo.


Ni mu gihe ku birebana n’itabi, ubushakashatsi bugaragaza ko nibura Abanyarwanda 29.3 bagerwaho n’umwotsi w’itabi iwabo mu ngo, naho 13% bakagerwaho n’umwotsi w’itabi mu kazi kabo ka buri munsi.


Kugeza ubu, indwara zitandura zihariye 44% by’impfu zose mu mwaka, aho imibare igaragaza ko 10% by’izi mpfu biterwa n’indwara z’umwijima.

 

Comment / Reply From