Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum

Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum

Kuri uyu Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Niyonkuru Donatien wiga muri ES Nyamugali mu Karere ka Rulindo, yahinduye imyumvire yari afite nyuma y’ubukanguramba no guhabwa inzitiramibu mu rwego rwo kwirinda no kurwanya no kurandura Malaria mu bigo by’amashuri bicumbikira abana.


Ni gikorwa cyateguwe n’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima(Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion- RNGOF) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Global Fund ndetse na Minisiteri y’uburezi; aho gikomeje kubera hirya no hino mu turere twose.


Ubwo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyatangirizwaga mu Ishuri ryisumbuye rya Nyamugali (ES Nyamugali) riherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bamwe mu banyeshuri bahiga bagaragaje ko hari ubumenyi bari basanzwe bafite ku ndwara ya Malaria, gusa hari n’abagaragaje ko hari indi myumvire bari bafite.


Uwitwa Uwimana Joyeuse wiga mu mwaka wa 6 PCB yavuze ko Malaria iterwa n’umubu, kandi ko hari uburyo bari basanwe bakoresha nko kugira isuku y’ahabakikije mu rwego ro kurwanya imibu, anavuga ko bishimiye guhabwa inzitiramubu.


Ati:

“Iki gikorwa cyo kuduha inzitaramibu nacyishimiye. Hari twari dufitw zashaje tutararagamo ariko ubwo muduhaye inshyashya mukanabidukangurira tugiye kujya tuziraramo, nanasaba bagenzi banjye kujya baziryamamo, bakirinda kuzicamo ibideyi bakoresha bahanagura inkweto no kuzicamo imigozi bamanikaho imyenda, ahubwo bakajya baziraramo uko bagiye kuryama kugira ngo zidufashe kwirinda Malaria.”


Mugenzi we Niyonkuru Donatien wiga mu mwaka wa 5 Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi, yiyemeje guhindura imyumvire yari afite nyuma yo kwitabira ubukangurambaga ku kurwanya Malaria.


Niyonkuru ati:

“Nari narishyizemo ko iyo umuntu araye mu nzitiramubu agira allergie (ubwivumbure bw’umubiri) kuko nigeze kuyiraramo numva ndimo kocyerwa mu maso, bityo nkayishyira munsi ya matora ku musego. Nyuma yo kumva rero ibyo batwigishije mfashe ingamba ko mbere yo kuyiraramo ikiri nshya ndabanza nyimese kugira ngo ngabanye ubukana bw’umuti urimo, nyanike ahantu hatari izuba kugira ngo ritica umuti urimo; nizeye neza ko nta kibazo nzongera kugira.”


Ni mu gihe Mbishibishi Desire uyobora ES Nyamugali, yavuze ko Malaria muri iri shuri ihari ariko bafata ingamba zo kwirinda, kandi ko ubu bigiye kurushaho.


Ati:

“Malaria irahaba na cyane ko twegereye igishanga n’imibu irahaba, uretse ko bitaba cyane kuko tubakangurira kurara mu nzitaramubu ariko siko bose babyitabira, bisaba guhora tubibutsa kuko hari ababa bazifite ntibazimanike kubera imyumvire hakaba n’abatazifite. Iki gikorwa rero cy’ubukangurambaga bwo kurwanya no kurandura Malaria kizatugirira akamaro kuko bose ubu bafite inzitiramibu; icyo tugiye gukora ni ugukurikirana no kureba ko buri wese yamanitse inzitiramubu kandi ko ayiraramo.”


Mbishibishi yasoje ashimira Rwanda NGOs Forum n’abafatanyabikorwa bayo babageneye inzitiramubu, kuko ubusanzwe umunyeshuri yasabwaga kwishyura ibihumbi y’u Rwanda (5,000Frw) kugira ngo ayihabwe ku ishuri cyangwa se akayigura akaza ayitwaje, gusa ariko bakaba bahuraga n’imbogamizi zo kuba ababyeyi bamwe bavugaga ko nta bushobozi bafite, bityo kuba bazihawe bose bakanakangurirwa kuziraramo ndetse no gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda nta kabuza bizafasha mu kurwanya no kurandura Malaria.


Biteganijwe ko muri iki gikorwa mu gihugu hose hazatangwa inzitiramibu 237,850; aho ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza hari hamaze gutangwa 83,198, ni mu gihe kandi hari n’ibindi byiciro bifite ibyago byinshi byo kurwara Malaria bizakurikiraho birimo inzego z’umutekano, abarobyi, abahinzi b’umuceri, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora umwuga w’uburaya n’ibindi byiciro byihariye.

 

 

Amwe mu yandi mafoto agaragaza itangwa ry'inzitiramibu i Rulindo:

Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum
Rulindo: Niyonkuru yahinduye imyumvire kubera ubukangurambaga bwa Rwanda NGO Forum

Comment / Reply From