Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

#Umushyikirano19: Umubare w’abahitanwa na Malariya mu Rwanda waragabanutse

#Umushyikirano19: Umubare w’abahitanwa na Malariya mu Rwanda waragabanutse

Ubwo yagaragazaga ibyagezweho mu myaka irindwi ishize, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.


Ibi Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yabigarutseho mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, aho yavuze ko indwara ya Malariya iri mu zakunze kwibasira cyane abaturarwanda, gusa kuri ubu umubare w‘abahitanwa na yo ukaba waravuye kuri 427 muri 2017, ugera kuri 35 mu 2023.


Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazakomeza kongerwa umubare w’ibigo by’ubuvuzi, bitanga serivisi zihariye zitabonekaga mu Gihugu harimo ibikora ubushakashatsi n’ibivura indwara zitandukanye, harimo umutima, kanseri, indwara zo mu mutwe, no kubaga mu buryo bugezweho.


Yakomeje avuga ko mu rwego rw’Ubuzima, Abanyarwanda bose bazakomeza kwegerezwa serivisi nziza z’ubuvuzi, no kugabanya ingendo bakora bajya kwivuza, dore ko kuva mu 2017, hubatswe ibitaro bishya 6 (Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, Byumba n’ibya Nyarugenge), byaje byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe mu Gihugu, hubakwa kandi ibigo nderabuzima bishya 12 mu Turere dutandukanye, byiyongera kuri 495 byari bisanzweho, ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Health Posts) nabyo byarongerewe biva kuri 473 byari mu Gihugu mu 2017 ubu bikaba bigeze ku 1,252.


Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente ati:

“Uko kwiyongera kw’ibikorwa remezo by’ubuvuzi hamwe no kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwamo, byatangiye gutanga umusaruro ugaragara kuko dufashe nk’urugero, ababyeyi babyarira kwa muganga bageze ku kigero cya 93%”.

 

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta izakomeza kongera umubare w’abaganga kugira ngo Serivisi z’ubuvuzi zikomeze zigere ku baturage uko bikwiye; aho yavuze ko ubu mu mwakwa umwe, abitabira amashuri y’ubuganga umubare umaze kwikuba gatatu, kuko babona abagera kuri 300 mu gihe abigaga muri aya mashuri babaga ari 100 ku mwaka.

 

#Umushyikirano19: Umubare w’abahitanwa na Malariya mu Rwanda waragabanutse

Comment / Reply From