Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rwanda: 2023 yasize habonetse abagore bashya 1,421 batwite bafite Virusi itera SIDA

Rwanda: 2023 yasize habonetse abagore bashya 1,421 batwite bafite Virusi itera SIDA

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuzima (Rwanda Biomedical Center-RBC), bwatangaje ko mu bagore batwite bipimishije visuri itera SIDA mu mwaka wa 2022-2023 hasanzwemo 1,421 banduye, bangana na 0.4% by’abagore bashya batwise muri uwo mwaka, mu gihe hari ingamaba zo kubakurikirana kugira ngo batanduza abana batwite.


Iyo mibare yatangajwe muri Raporo ya RBC yasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, igaragaza imiterere y’ubwandu bwa virusi itera Sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse na Hepatite mu Rwanda.


Iyi raporo igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri Nyakanga 2023, abagore batwite 389,531 bahise bitabira serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda, aho muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558, mu gihe abandi 365,759 bapimiwe hamwe n’abasanzwe bazwi hakabonekamo 1,421 bashya basanganywe iyo virusi; nk’uko Imvaho nshya dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Ubuyobozi bwa RBC bwemeza ko hejuru ya 99% by’ababyeyi batwite bafite virusi itera SIDA bahawe imiti igabanya ubukana mu kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachee yashimye ibikubiye muri iyi raporo, avuga ko igaragaza neza ibyagezweho n’ingorane zagaragaye mu rugamba rwo guhashya Virusi itera SIDA mu Rwanda.


Yakomeje agira ati:

“Iyi raporo ngarukamwaka iduha amahirwe yo gushima imbaraga zitadohoka z’abahanga mu bya siyansi no guhangana n’ibyorezo mu nzego zinyuranye, abakora mu rwego rw’ubuzima mu nzego zose n’impirimbanyi mu guhangana n’ikicyorezo uhereye ku rwego rwo hasi.”


Yakomeje avuga ko nubwo intambwe yatewe mu myaka ishize mu guhangana n’icyorezo cya SIDA igaragara, iyi raporo ishimangira ko hakenewe kurushaho gushora imari mu bikorwa byo gukumira ubwandu bushya cyane cyane mu ngimbi n’abangavu hifashishijwe porogaramu zibanda kuri buri cyiciro.


Gusuzuma visuri itera SIDA abagore bose batwite no kwita ku basanganywe iyo virusi by’umwihariko ni serivisi babona ku buntu, kimwe n’abafasha babo cyane cyane iyo baje gusuzumisha ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi bwa mbere.


Bivugwa ko mu mwaka ushize abagabo 265,429 baherekeje abagore babo kwipimisha ari bo basangwamo abangana na 0.12% banduye virusi itera SIDA, aho iyo asanganywe virusi itera SIDA ahita ashyirwa muri gahunda yihariye y’ubuvuzi kugira ngo hakumirwe ko ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa bikabaho arimo kumubyara.


Kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Kamena 2023, ikigero cy’ababyeyi bisuzumisha bafite virusi itera SIDA cyavuye kuri 2.78% kigera kuri 1.8%, ndetse ikigereranyo cy’ababyeyi bashya basanganwa ubwandu batwite bavuye kuri 29.7% mu 2015 bagera kuri 20.4%.


Abagore bose basuzumwa bagasangwa ari bazima mu gihe batwite, barongera bagasuzumwa mbere y’uko babyara cyangwa mu gihe barimo kubyara, aho mu babyeyi 193,256 basuzumwe mu gihe barimo kubyara cyangwa bari ku bise habonetsemo 205 bangana na 0.1% basanganywe virusi itera SIDA.


Abana bavuka ku babyeyi banduye Virusi itera SIDA bakurikiranwa bya hafi muri gahunda yashyiriweho gukumira ihererekanywa ry’ubwandu hagati y’umubyeyi n’umwana (PMTCT), iyi ikaba ikubiyemo kugenzura imikurire n’imirere y’uwo mwana na nyina mu gihe cy’imyaka ibiri amaze kuvuka, hagamijwe kureba uko ubuzima bwabo buhagaze no kwirinda icyatuma umubyeyi yanduza umwana mu gihe amwonsa cyangwa amwitaho, ndetse nabo bakagira gahunda yihariye yo gupimwa virusi itera SIDA bamaze kugira amezi atandatu, ku mezi icyenda, kuri 18 ndetse no kuri 24, hagamijwe kuba bashyirwa ku miti igabanya ubukana igihe basanze yanduye.


Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2023, mu bana 3 631 bakurikiranywe mu gihe cy’amezi 24 nyuma yo kuvuka ku babyeyi bafite virusi itera SIDA, hasanzwemo abanduye bangana na 1%.

 

Comment / Reply From