Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA

Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA

Mu gihe Isi yose yitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu cyerecyezo u Rwanda rwihaye cyo kuba rwaranduye burundu iki cyorezo bitarenze umwaka wa 2030.


Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana kurwanya SIDA mu Rwanda no ku Isi muri rusange, wizihizwa tariki 01 Ukuboza buri mwaka, muri uyu mwaka wa 2022 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: 'Rubyiruko, Tube ku isonga mu guhangana na SIDA'; aho hari ibikorwa byatangiye gukorwa mu Rwanda, hitegurwa uyu munsi.


Ni muri urwo rwego ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, mu karere ka Huye habereye Siporo rusange yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo by’umwihariko Imiryango itari iya Leta ikora ku bijyanye no guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa Muntu, aho abitabiriye iyi siporo by’umwihariko urubyiruko, banitabiriye ubukangurambaga bubibutsa ko iki cyorezo kigihari, bityo bakwiye gukomeza ingamba zo kucyirinda no kukirandura burundu.


Mu butumwa bwatangiwe muri iyi Siporo rusange, burimo kwita ku bukangurambaga mu rubyiruko haba hirya no hino aho ruhurira, hibandwa cyane mu mashuri, dore ko nk’uko imibare ibigaragaza, ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwibasira icyiciro cy’urubyiruko kurusha abandi.


Imiryango itari iya Leta ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu kurwanya Virusi itera SIDA mu Rwanda


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA ikanateza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion), Madamu Kabanyana Nooliet, avuga ko mu rwego rwo kugira uruhare mu gukumira no kurandura burundu iki cyorezo, hari byinshi iyi mpuzamiryango n’abanyamuryango bayo bakoze kandi bakomeje gukora, kugira ngo intego bihaye yo kurandura SIDA mu Rwanda mu mwaka wa 2030 igerweho.

 

Madamu Kabanyana ati:

"Dufatanyije n’abanyamuryango bacu, twakoze ubuvugizi mu guhindura amategeko afite imbogamizi mu bijyanye no kubona serivisi za HIV cyane cyane ku byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, by’umwihariko ku bakora umwuga w’uburaya, abakundana bahuje ibitsina, ingimbi ndetse n’abangavu, tubigishwa uburyo bwo kuyirinda no kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kugira ngo abasanze baranduye batangire gufata imiti, ndetse buri wese agire uruhare rwo kurinda ikwirakwizwa rw’ubwandu bushya".


Yakomeje avuga ko bakoze kandi bakomeje gukora, harimo kwigisha inzego zibanze kugira uruhare mu kugabanya ihezwa n’akato bikorerwa ibyiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, ahubwo nabo bagafasha mu gutanga inyigisho zibashishikariza kugana serivisi z’ubuvuzi, kwigisha abatanga izo serivisi mu bigo nderabuzima no kuzitanga zinoze kuri bya byiciro byihariye, hirindwa ko bagirirwa ihezwa n’akato, ndetse no gukomeza gukurikirana abari ku miti ko bayifata neza.


Ni mu gihe kandi avuga ko Imiryango itari iya Leta yanigishije kandi ikomeje kwigisha no guhugura byimbitse abajyanama b’urungano b’ibyiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura, kugira ngo nabo bakomeze kwigisha bagenzi babo ndetse barusheho kugira uruhare mu gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, kimwe no gutanga udukingirizo n’amavuta yifashishwa n’abakundana bahuje ibitsina byose hagamijwe kwigisha imikoreshereze ikwiye yabyo, nka bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda kwandura iyo virusi.

 

Hari ibyo imiryango itari iya Leta isaba kugira ngo icyerecyezo u Rwanda rwihaye cyo kurandura SIDA mu mwaka wa 2030 kigerweho


Mu rwego rwo kugira ngo icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye yo kurandura Virusi itera SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030 kigerweho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Madamu Kabanyana Nooliet, avuga ko hakwiye kuvugururwa amategeko akibangamiye ibyiciro byihariye bimwe na bimwe bitaragerwaho na serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko zijyanye na HIV, kongera imbaraga mu bukangurambaga bwimbitse hashishikarizwa ibyiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura gukomeza kugana serivisi z’ubuvuzi.


Yakomeje agira ati:

"Turasaba kandi kongera imbaraga mu mahugurwa n’ubuvugizi ku nzego zibanze ndetse n’abatanga serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima hatangwa serivisi zinoze ku byiciro byihariye, bagabanya akato n’ihohoterwa rikigaragara ko rigikorerwa ibyo byiciro, rinatuma bamwe na bamwe batagana izo serivisi; ibi ngo bituma hari aho usanga hakiri benshi batazi uko bahagaze ku bijyanye na virusi itera SIDA; muri bo ugasanga hari abanduye iyi virusi ariko kuko batisuzumishije baba batazi uko bahagaze, bityo bagakomeza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bagakwirakwiza ubwandu bushya".


Mu bindi basaba harimo gukomeza gukora ubushakashatsi hasuzumwa ibikorwa, ibibazo bihari kugira ngo abafatanyabikorwa barusheho kumenya ahashyirwa imbaraga mu buryo bw’umwihariko, ndetse no kongera imbaraga mu kwigisha muri rusange ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye hakoreshwa agakingirizo, ibi bikanajyana no kugeza udukingirizo hafi y’abaturage kugira ngo uwagakenera wese akabone mu buryo bworoshye.


Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion yatangiye mu mwaka w’1999 hagamijwe gukora ubuvugizi ku kubona serivisi z’ubuzima ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA no kwirinda ubwandu bushya, aho kugeza ubu ifite abanyamuryango 139 bagizwe n’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora mu bijyanye no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu.

 

Ni mu gihe ukurikije ubushakashatsi buheruka bwo mu mwaka wa 2019-2020, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA ari 3% by’abaturage bose, aho mu bagore ubwandu ari 3.7% mu gihe mu bagabo ari 2%.


Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko ubwandu mu bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 24, buruta inshuro eshatu ubwandu mu bahungu bari mu cyiciro kimwe, aho abakobwa ari 0.6%, mu gihe abahungu bari muri icyo kigero bo bangana na 1.8%.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze siporo rusange i Huye:

Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA
Rwanda: Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya Virusi itera SIDA

Comment / Reply From