Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Rwamagana: Abasaga 33,000 b’i Mwulire na Munyiginya bavunwe amaguru kuri serivisi z’ubuzima

Rwamagana: Abasaga 33,000 b’i Mwulire na Munyiginya bavunwe amaguru kuri serivisi z’ubuzima

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Mwulire w’Akarere ka Rwamagana hatashywe Ikigo nderabuzima cyitezweho guha serivisi z’ubuzima basaga 33, 000; abagituriye bakavuga ko kigiye kuborohereza kubona serivisi z’ubuzima hafi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Iyakaremye Zachée n'abafatanyabikorwa ba Health Builders na Better World bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana mu kubaka iki Kigo nderabuzima, aho bari kumwe n'abaturage b'Imirenge ya Mwulire na Munyiginya mu muhango wo kugifungura ku mugaragaro.

Ikigo nderabuzima cya Mwulire cyubatswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma y’imyaka 7, aho Akarere ka Rwamagana gakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubuzima; hegerezwa abaturage ibikorwaremezo by’ubuzima, kunoza imitangire ya serivise, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ndetse no kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi avuga ko Ikigo nderabuzima cya Mwulire kije ari igisubizo kuko hari serivisi zitandukanye kigiye kujya giha abaturage bataboneraga ku ivuriro ryari rihari.

Ati:

“Ubusanzwe hari ivuriro ry’ibanze rizwi nka Health Post, iba itanga serivisi z’ibanze akenshi ni consultation (isuzuma), umurwayi avuga ibyo arwaye bakanamupima ibintu byoroheje nta warwariragamo. Ubu rero hari irwariro ry’abagabo, iry’abagore n’iry’abana. Ikindi hari na serivisi zo gupima zitahabaga ubu hari Laboratwari indwara zose zishoboka zizajya zihapimirwa, hakaba serivisi yo gukingira, iyo kuboneza urubyaro, ijyanye n’imirire no kubaga byoroheje ntibyahabaga, ndetse n’umubare w’abaganga ugiye kwiyongera.”

Ni mu gihe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Iyakaremye Zachée yashimye Akarere ka Rwamagana kuba kesheje uyu muhigo wo kubakira abaturage iki Kigo nderabuzima, anavuga ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo abazagana iki kigo nderabuzima bazarusheho guhabwa serivisi nziza.

Ati:

“Serivisi nziza ishingira ku ireme ry’abayitanga (abakozi), imirimo yo gushyiramo abakozi muri iki Kigo nderabuzima igeze kure, abenshi bamaze kuhagera, n’abataraboneka turi kubashaka mu gihe cya vuba bazaba bahageze. Ikindi ni ibikoresho, nabyo ibyinshi byarahageze, ibitarahagera biri mu nzira nk’uko n’abafatanyabikorwa twafatanyije kubaka iki kigo babivuze, mu gihe cya vuba rero byose biraba byahageze ndetse n’imitangire ya serivisi tuzakomeza kuyikurikiranira hafi.”

Abaturage ba Mwulire na Munyiginya bishimiye Serivisi z’ubuzima begerejwe

Umulisa Speciose wo mu wo mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya, avuga ko bavunwaga n’urugendo bajya gushaka serivisi z’ubuzima, ariko ubu bigiye koroha.

Ati:

“Bizajya bitworohera kuko ni bugufi, twakoraga urugendo tukavunika, kuko twavaga inaha tukajya i Nkomagwa cyangwa i Rwamagana; kuko iyo twazaga hano batubwiraga ko hari indwara badashobora gupima, ubundi ngo nta miti ihari bigatuma rimwe na rimwe umuntu atabona amafaranga yo kugerayo aho yakwivuriza ibyo arwanye kuko nibura twishyura ibihumbi bibiri by’itike.”

Naho Mukarusagara Angelique utuye mu Kagari Ntunga mu Murenge wa Mwulire yashimiye Perezida Paul Kagame, anavuga ko nk’abaturage begerejwe Ikigo nderabuzima bazubahiriza gahunda za Leta zirimo no kwishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli.

Ati:

“Impinduka zabaye ni nziza, turashimira ubuyobozi na Perezida wa Repubulika watugejeje ku iterambere turanezerewe.Tugomba kwitabira kugira ubuzima bwiza, dutanga mituweli kuko indwara zidateguza, na cyane ko duturiye kaburimbo dushobora no guhura n’impanuka cyangwa se abana bacu. Ndashishikariza buri wese kwitabira uburyo bwose yakoresha agatanga mituweli hato atazahura n’uburwayi akagurisha agasambu ke.”

Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatwaye asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kizajya cyakira abaturage 33,936 batuye Umurenge wa Mwulire ndetse n’abandi bo mu tundi tugali tw’Umurenge wa Munyiginya twegereye iki Kigo nderabuzima.

Ni mu gihe kugeza ubu mu rwego rw'ubuzima mu Karere ka Rwamagana bafite Ibitaro by’Intara bya Rwamagana, Ibigo nderabuzima 16 harimo n’icya Mwulire cyatashywe ku mugaragaro uyu munsi, amavuriro y’ibanze 35 harimo 3 afite aho ababyeyi babyarira, ndetse n'abajyanama b’ubuzima 1882 mu Midugudu 474 igize aka Karere.

Comment / Reply From