Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Nyagatare: Abafashamyumvire b’#Uburezi iwacu bafashijwe koroshya akazi kabo

Nyagatare: Abafashamyumvire b’#Uburezi iwacu bafashijwe koroshya akazi kabo

Abashamyumvire bo ku rwego rw’akagari muri gahunda y’uburezi iwacu bo mu karere ka Nyagatare, bahawe amagare azajya aborohereza kugera ku masomero hirya no hino mu midugudu, gusa bavuga ko hari imfashanyigisho bagikeneye.


Ni abafashamyumvire basanzwe bafasha gusoma no kwandika neza ikinyarwanda ku bana b’imyaka itatu kugera ku icyenda hiya no hino mu midugudu igize akarere ka Nyagatare, aho bikorwa muri gahunda yiswe #Uburezi iwacu.


Bamwe muri aba bashamyumvire bavuga koimpanoy’amagare bahawe azabafasha gukora ubukangurambaga bwimitse hirya no hino mutugari n’imidugudu, kuko kugera ku masomero byabagoraga.


Uwitwa Muyoboke Jean Aime wo mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Katabagemu yagize ati:

“Iri gare ni impano mpawe igiye kumfasha nk’umufashamyumvire muri gahunda y’uburezi iwacu, mu rwego rwo gushishakariza abana batogusoma no kwandikaneza ikinyarwanda. Ubusanzwe nakoraga ubukangurambaga bingoye kuko kubageraho neza ku masomero aho bari kuko twe turi ku rwego rw’akagari wasanga bigoye kuko nabaga naniwe, bikamvuna.”


Muyoboke yakomeje avuga ko hari imfashanyigisho bakibura, kuko izo bafite ari nkeya ndetse yewe zisa n’izarangiye, gusa avuga ko yizeye ko bazabaha izindi vuba, dore ko ari inshingano zabo kandibatashobora gukora badafite ibikoresho.


Iranyumva Fred uyubora umushinga wa USAID Uburezi iwacu mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko batekereje guha aba bakorerabushake amagare kugira ngo babashe gukora ingendo zabo bagera ku masomero atandukanye kuko bibasaba kugera ahantu henshi.


Yakomeje ko babitezeho umusaruro bafasha abana bo Rwanda rw’ejo kumenya gusoma no kwandika neza, anavuga ko uyu mushinga utagarukira ku bana gusa ahubwo ugera no ku babyeyi, aho aba bafashamyumvire banasabwa gusura amatsinda y’ababyeyi babashishikariza banabafasha nabo gusoma kimwe na bagenzi babo.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Murekatete Juliet yasabye aba bafashamyumvire gufata neza aya magare bahawe, kugira ngo bayabyaze umusaruro.


Yagize ati: “Ubutumwa twabahaye ni uko aya magare bagomba kuyafata neza bakayarindira umutekano kandi bakayakoresha nk’uko agomba gukoreshwa, ejo tudasanga hari usigaranye icyuma kimwe(piece) ikindi yagitanze cyangwa yagishyize ku rindi gare; bakwiye kuyitaho k’igikoresho kigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”


Avuga ku musaruro babitezemo, Visi Meya Murekatete yavuze ko byagaragaye ko bishimiye guhabwa aya magare azaborohereza mu ngendo, ko kandi basanzwe babaha umusaruro ariko ko biteze ko uyu musaruro uziyongera ntihagire umwana ucikanwa, anaboneraho kwibutsa ababyeyi bose kujyana abana bose bafite imyaka itatu kugera ku icyenda mu marerero, kugira ngo bige gusoma no kwandika; aho ibi ngo bizanafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko umwana aba yahereye hasi yiga, dore ko igiti kigororwa kikiri gito.


Mu Karere ka Nyagatare hatanzwe amagare 108 angana n’utugari tugize aka karere, mu gihe iki gikorwa cyanakozwe mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika no gutangiza ukwezi kwahariwe iki gikorwa; ariko igikorwa cyo gutanga amagare kizakomereza hirya no hino mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, ahazatangwa amagare 363 muri iyi gahunda y’umushinga Uburezi iwacu uterwa inkunga na USAID binyuze muri Word Vision, ugashyirwa mu bikorwa YWCA Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo Imbuto Foundation na Humanity and Inclusion.

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Nyagatare: Abafashamyumvire b’#Uburezi iwacu bafashijwe koroshya akazi kabo
Nyagatare: Abafashamyumvire b’#Uburezi iwacu bafashijwe koroshya akazi kabo
Nyagatare: Abafashamyumvire b’#Uburezi iwacu bafashijwe koroshya akazi kabo

Comment / Reply From