Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gatsibo: NST1 isize ingendo z’abanyeshuri zivuye kuri Kilometero 10 zijya kuri 1.5

Gatsibo: NST1 isize ingendo z’abanyeshuri zivuye kuri Kilometero 10 zijya kuri 1.5

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, butangaza ko imyaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro aho umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa; intego ikaba ari uko yagenda urugendo ruri munsi y’ikilometero kimwe.


Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa wo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gikobwa, yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko yaretse ishuri kubera urugendo rurerure bakoraga, banagenda banyurana n’inyamanswa.


Yagize ati:

“Batarubaka ririya shuri ryo ku Munini, twigiraga Rwimbogo. Nawe reba kuva hano kugerayo ni nka Kilometero 20 kugenda no kugaruka, hari ubwo byasabaga ko baducumbikishiriza hafi aho kubera gutinya guhura n’imbogo n’impyisi byari byinshi muri iyi misozi. Ntakubeshye twariretse turi benshi.”


Cyakora ngo aho bubakiye ishuri ku Munini abana bo mu Gikobwa bongeye kwiga kuko n’inyamanswa zari zitangiye gukendera zisigaye mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro gusa.


Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana avuga ko muri iyi myaka irindwi bibanze cyane kukugabanya ingendo z’abanyeshuri bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri ndetse n’ubucucike mu ishuri; aho ngo umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, ubucucike buva ku banyeshuri hagati ya 80 na 100 mu cyumba cy’ishuri ubu bakaba bari hagati ya 50 na 60 ndetse n’abanyeshuri bakaba batagikora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku ishuri.


Ati:

“Mbere hari aho twari dufite abana hejuru ya 80 hari n’aho byageraga ku 100 mu cyumba cy’ishuri uyu munsi n’ubwo hari aho tugifite ubucucike mu ishuri ariko turi ku mpuzandengo y’abanyeshuri hagati ya 50 na 60 mu cyumba. Ikindi mbere abanyeshuri hari aho bagendaga ibirometero 10 bajya banava ku ishuri ubu umunyeshuri aragenda Kilometero imwe n’igice (1.5km) ariko intego ni uko agenda nibura urugendo ruri munsi ya Kilometero imwe kandi bizagerwaho nitumara gusana ibyumba by’amashuri bishaje bitagikoreshwa.”


Ni mu gihe kandi ngo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burimo kuvugana na Minisiteri y’Uburezi ku buryo batangira kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje bitari bigikoreshwa, ibi ngo byitezweho kugabanya umubare w’abana mu ishuri ku buryo wagabanuka ukagera kuri 42 mu cyumba kimwe cy’ishuri.

Comment / Reply From