Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Blooming Buds School Rwanda igiye guhuriza hamwe ibigo by’amashuri abanza mu marushanwa

Blooming Buds School Rwanda igiye guhuriza hamwe ibigo by’amashuri abanza mu marushanwa

Guhera m’Ugushyingo 2023 kuzageza muri Werurwe 2024, ku nshuro ya mbere Ishuri Blooming Buds ryateguye amarushanwa mu byiciro bitandukanye azahuza abanyeshuri bo mu mshuri abanza atandukanye, ni mu rwego rwo gutoza abana kugira umuco wo guhanganisha ubumenyi n’impano bafite.


Ni amarushanwa azaba agizwe n’imikino itandukanye nka Football, Volleyball, Basketball, Table Tennis, Tennicoit, Badminton, Skating, Carrom Board, Chess na Karate, mu gihe kandi bazanarushanwa mu kugaragaza ubumenyi mu Gusoma, Imyandikire, Kunoza umukono n’intoki, Gukuba, Gushushanya, Kwandika na mudasobwa, Guhanganisha ibitekerezo bajya impaka (debate), Ikinamico, Imbyino gakondo, Imbyino zigezweho ndetse no Kuririmba.


Umuyobozi wa Blooming Buds School Rwanda, Dr Stanley Milcah Grace Aziz, avuga ko intego y’aya marushanwa ari uguteza imbere ubuhanzi, umuco, uburezi na siporo no gukorana n’ibigo by’amashuri bigizwemo uruhare n’abana babyigamo, hagahembwa abagaragaje ko barusha abandi ndetse n’ibigo by’amashuri byahize ibindi; ahateganijwe ibihembo birimo amafaranga, ibikombe, impamyabumenyi ndetse n’impano.


Dr Milcah yakomeje avuga ko ibigo by’amashuri bisabwa kwitanga kugira ngo aya marushanwa azagende neza, anasaba ababyeyi gushishikariza abana babo kuzitabira aya marushanwa kuko azabafasha gukura mu bwenge, kuzamura imitekerereze yabo, gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zitandukanye ndetse no kugaragaza impano zabo mu mikino itandukanye.


Ati:

 

“Turizera ko aya marushanwa azafasha abana bazayitabira gushakisha no kwerekana ibitekerezo byabo byihariye ku ngingo zifite akamaro gakomeye muri iki gihe, kimwe no kugaragaza impano bafite mu mikino itandukanye, na cyane ko siporo ari nziza ku buzima.”


Biteganijwe ko gutanga urutonde rw’abana n’ibigo by’amashuri bizitabira aya marushanwa bizaba mbere ya tariki 20 Ugushyingo 2023, aho byoherezwa kuri email bbsrwanda.com, mu gihe abakenera ibindi bisobanuro bashobora guhamagara cyangwa bakohereza ubutumwa kuri telefoni zigendanwa 0787304890 ndetse na 0785813649.

 

Comment / Reply From