Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rwanda: Haracyagaragara ikibazo cy’ubucucike mu mashuri; hakorwa iki?

Rwanda: Haracyagaragara ikibazo cy’ubucucike mu mashuri; hakorwa iki?

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu ubucucike mu mashuri bugihari, kuko buri ku banyeshuri 59 mu ishuri bakagombye kuba nibura 46, mu gihe raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko bwari ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe.


Ni ikigero kiri hejuru n’ubwo hagendewe kuri gahunda ya Leta ya NST1 igaragaza ko ishyize imbere kongera umubare w’abana bagana amashuri y’incuke, bakava kuri 17.5% kuva muri 2016 kugera kuri 45% muri 2024, ibi bikaba byaragombaga kugerwaho hashyizweho amashuri y’incuke mu midugudu yose, ku bufatanye bw’abaturage n’abikorera.


Muri iyi gahunda hateganywaga guteza imbere uburezi mu mashuri, hatezwa imbere indimi n’imibare, bigafasha abana kuzamuka neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho Ingingo ya 62 ya NST1 igaragaza ko byagombaga kugendana no kongera ibikorwa remezo, harimo ibyumba by’amashuri n’ibikoresho bikenerwa nk’aho gukorera ubushakashatsi (Laboratories).


NST1 iteganya ko mu burezi hagombaga kubakwa ibyumba by’amashuri binyuze mu bikorwa by’umuganda, no kongera umubare w’abarezi babishoboye, ndetse mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 22,500 mu kugabanya ubucucike, ndetse uturere dufite amashuri make tugenda tugenerwa ibyumba byinshi, aho nka Nyagatare yubatswemo ibyumba 1240, Gasabo ibyumba 1074 i Rubavu hubakwa ibyumba 1201, mu gihe mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba 1193.


Muri Kamena 2020 uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko bizagabanya ubucucike mu mashuri, kuko wasangaga mu ishuri harimo abana 80, hari n’aho bagera mu 100, ariko hamaze kubaka ibyumba bishya, ubucucike bwagombaga kugabanuka kugera munsi y’abana 60 mu cyumba.


Akarere ka Rubavu nk’akubatswemo ibyumba birenze 1200, ubucucike bukomeje kuzamuka kuko hari aho abana biga barenze 100, ndetse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye Inama Njyanama ko iki kibazo gituma hari ibyumba by’amashuri bishyirwamo abarimu babiri; nk’uko Kigalitoday yabyanditse.


Visi Meya Ishimwe yagize ati:

"Ikibazo cy’ubucucike kirahari, hari ibyumba bibonekamo abana benshi kugera mu ijana, bikaba ngombwa kwiga igitondo n’ikigoroba, kandi gahunda ya Leta isaba ko abana biga umunsi wose."


Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, basabye ko hakorwa ibishoboka ubucucike bukagabanuka, kuko kugira umubare mwinshi w’abana mu cyumba bigira ingaruka ku burezi, bigatuma badakurikiranwa uko bikwiye, bityo bigatera ingaruka mu mitsindire y’abana.


Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, na we avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gihari, nubwo cyagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize, aho ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Igihe yagize ati:

"Kuva mu 2020, hiyongereyeho amashuri mashya 650. Byagabanyije ubucucike n’ingendo abana bakora bajya cyangwa bava ku ishuri."


Ni mu gihe kandi Minisitiri Twagirayezu avuga ko kuri ubu ubucucike buri ku kigero cya 59 mu cyumba, ariko akavuga ko hakenewe nibura abanyeshuri 46 mu cyumba, anongeraho ko n’ubwo hongerwa ibyumba hanakenewe gukuraho uburyo bwo kwiga ingunga ebyiri, kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga amasaha yose yagenwe, akava hagati ya 400 na 500 akagera hagati ya 800 na 1000.

 

Comment / Reply From