Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero

MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Eric Rwigamba, yasabye abanyeshuri basoje Itorero bagiye gutangira kwiga muri Kaminuza ya Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), kubyaza umusaruro indangagaciro barivanyemo, bagahindura ubuzima kuko bitezweho ibisubizo.


Ibi Umunyamabanga wa Leta, Eric Rwigamba yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nzeri 2023, ubwo yasozaga icyiciro cya gatatu CY’Itorero ry’Intagamburuzwa za RICA; igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Bugesera.


Umunyeshuri uhagarariye abatojwe (Intore yo ku mukondo), Niyompano Benitus, yavuze ko batojwe indangagaciro na krazira by’umuco w’u Rwanda, kandi bizabafasha mu bihe biri imbere.


Ati:

 

“Twatojwe kumenya u Rwanda, kururinda, kurukunda no kururwanira ishyaka, twamenye injishi zizageza u Rwanda mu cyerekezo dusangiye, dutozwa kugira ubuzima buzira umuze bizadufasha kugira icyo twimarira tukanakimarira igihugu, ndetse tunatozwa kumva vuba, gukora igikwiye no kudasobanya ndetse n’imikino njyarugamba.”


Yakomeje avuga ko biyemeje kuba Intagamburuzwa koko mu guharanira iterambere ry’igihugu, kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, kuba indashyikirwa mu bumenyi n’uburere mboneragihugu, gusigasira ibyagezweho baharanira gukunda umurimo no kuwunoza, kuba umusemburo mu buhinzi butanga umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa, kurangwa n’umuco w’umuco w’ubutore mu byo bakora byose haba ku ishuri n’ahandi bazajya hose, kuba umusingi w’iterambere ry’igihugu babinyujije mu buhinzi n’ubworozi, kwiga neza bakihangira imirimo n’udushya, ndetse no kumenya no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no guhangana n’uwari we wese ushaka kuyagoreka.


Dr Richard Ferguson uyobora RICA, yavuze ko ari inshuro ya gatatu bategura Itorero, aho byagaragaye ko ritanga umusaruro ku bana harimo kubazamurira ubumenyi n’imyitwarire (Discipline), kandi ko Itorero rinabafasha kwitegura gutangira amasomo yabo binabafasha kwitwara neza mu myigire, ashimira Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku nkunga yabo batanga batoza abana bagiye gutangira ishuri muri RICA.


Abasoje Itorero basabwe kubyaza umusaruro indangagaciro barivanyemo, izindi Kaminuza n’Amashuri makuru basabwa gutera ikirenge mu cya RICA!


Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’igihugu muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Gasana Pascal, avuga ko Itorero mu mashuri ryatangiye mu mashuri yose mu gihugu muri 2014, ariko ntibyafashe umurongo nk’uwo RICA ifite, asaba ko buri shuri rikuru na Kaminuza ryagira umwanya wihariye wo gutegura Itorero na cyane ko hose mu mashuri hari umutwe w’Intore witwa Indemyabigwi (Abarimu batojwe), aba ngo bakabaye bafata umwanya bagatoza abana bakamenya icyerekezo cy’igihugu n’icyo bategerejweho.


Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, yasabye izi Ntore za RICA kubyaza umusaruro indangagaciro zavanye mu Itorero, bagahindura ubuzima kuko bitezweho ibisubizo.


Ati:

 

“Mwahisemo kujya mu buhinzi n’ubworozi ngo mubugire umwuga, umusingi w’indangagaciro ubu murawufite, igikurikiyeho ni uburyo mugiye gukoresha izo ndangagaciro z’u Rwanda mwize hano, ziranga umuntu kugira ngo duhangane n’ibibazo byinshi dufite mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose, kandi murabizi harimo imihindagurikire y’ikirere, indwara, inzara, izuba n’imvura byinshi n’intambara zimwe ziterwa no kuba abantu badafite icyo gukora cyangwa amikoro urubyiruko rukaba ari rwo rwiroha muri ibyo bibazo.”


Yakomeje avuga ko bafite amahirwe kuba babonye umusingi w’indangagaciro bagiye kwiga ubuhinzi n’ubworozi bahisemo nta gahato, imiryango bakomokamo, Abanyarwanda, igihugu n’Afurika muri rusange kimwe na bakuru babo babanjirije bitezweho ibisubizo by’ibibazo byinshi bafite, hubakirwa ku byinshi byamaze kugerwaho; abibutsa ko kugeza ubu mu Rwanda 67% by’abaturarwanda bakora ubuhinzi n’ibijyanye nabwo, ko ibyo igihugu cyohereza hanze ubuhinzi bugira uruhare rwa 50%, ndetse ko 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu uva mu buhinzi.


Icyiciro cya gatatu cy’Intagamburuzwa za RICA cyatangiye tariki 27 Kanama gisozwa tariki 06 Nzeri 2023, kikaba cyari kigizwe n’abanyeshuri 84 (abakobwa 42 n’abahungu 42) kimwe nk’uko byari bimeze mu byiciro 2 byabanje, bivuze ko iyi Kaminuza imaze kunguka Intore 252 muri rusange.

 

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero
MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero
MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero
MINAGRI yasabye abanyeshuri bagiye gutangira muri RICA kubyaza umusaruro Itorero

Comment / Reply From