Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Nyarugenge iyoboye Uturere dutuyemo benshi bize ayisumbuye mu Rwanda

Nyarugenge iyoboye Uturere dutuyemo benshi bize ayisumbuye mu Rwanda

By Habimana Jonathan

 

Mu gihe umubare w’abatuye u Rwanda wiyongera umunsi ku wundi binatuma ubuzima bugenda burushaho guhenda, kuri ubu abenshi bahanga amaso intebe y’ishuri ngo babashe kwitunga n’imiryango yabo, ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022 ryagaragaje ko Akarere ka Nyarugenge kaza imbere m kugira abagatuye benshi bize nibura amashuri yisumbuye.


Abanyarwanda bajya babivuga neza mu migani imwe n’imwe bagira bati ‘Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura’, aho mu bihe byashize imibereho y’Abanyarwanda yashingiraga cyane ku buhinzi, ariko uko iminsi igenda ishira, ubwiyongere bw’abaturage, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi, bigenda bituma abantu bashaka uko babaho bishingiye ku bumenyi bakura mu mashuri, aho gushingira ku murage w’ababyeyi wabaga ugizwe n’ibintu bifatika nk’isambu, inka n’indi mitungo.


Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022 ryerekanye ko ubucucike mu Rwanda buri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere bitewe n’ubwiyongere bw’Abanyarwanda, aho ubu kuri kilometero kare imwe hatuye Abanyarwanda 503, bikaba biteganijwe ko bakazagera kuri 894 mu 2052.


Iri barura ryagaragaje ko Abanyarwanda barengeje imyaka itatu ari 11.999.691; barimo 16,7% batakandagiye mu ishuri, 2,7% bize amashuri y’incuke na ho 59,5% bize amashuri abanza, mu gihe abize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye [Tronc Commun] ari 9,6%, abasoje ayisumbuye bagera kuri 7,1% naho abize kaminuza bakaba 3,6%.


Iyi mibare igaragaza ko uko amashuri agenda yigira hejuru ari ko abayitabira barushaho kuba bake kandi bikaba mu bice bitandukanye by’igihugu, gusa mu Turere tw’imijyi bakomeza kugira umwihariko kuko ari ho higanje abarangije amashuri yisumbuye ugereranyije no mu Turere tw’ibyaro.


Muri iri barura, byagaragaye ko Akarere ka Nyarugenge gafite abaturage benshi basoje amashuri yisumbuye kuko gafite abaturage 344.878 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura, bakabamo abarenga 15.4% bize amashuri yisumbuye mu gihe 9% bize Kaminuza.


Akarere ka Kicukiro niko kaza ku mwanya wa kabiri n’abaturage basoje amashuri yisumbuye bagera kuri 15.3%, mu gihe abaturage bari hejuru y’imyaka itatu y’amavuko ari 453.368, naho abize Kaminuza muri aka ari 16.6%; hagakurikiraho Gasabo ifite abaturage 805.159 bari hejuru y’imyaka itatu y’amavuko, barimo 13.1% basoje amashuri yisumbuye mu gihe abarenga 10,7% bize amasomo ya Kaminuza.


Ku mwanya wa kane hari Akarere ka Musanze gafite abaturage 9.2% bize amashuri yisumbuye, mu baturage 437.445 barengeje imyaka itatu, naho abize Kaminuza i Musanze bakaba 4,9%; hagakurikiraho Akarere ka Rubavu kabarizwamo 8.2% bize amashuri yisumbuye mu baturage 497.934 barengeje imyaka itatu y’amavuko, mu gihe abize Kaminuza muri ari 4%.


Ku mwanya wa gatandatu haza Akarere ka Rwamagana gafite abaturage 7.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 442,056 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura, naho abize kaminuza ni 3,3%; hagakurikiraho Bugesera ifite 7.3% mu baturage 495.930 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura, mu gihe abize Kaminuza muri aka Karere ko mu Burasirazuba ari 3,4%.


Akarere kaza ku mwanya wa munani ni Nyanza ifite abaturage 7.1% bize amashuri yisumbuye, mu bantu 332.117 bafite imyaka kuva kuri itatu y’amavuko kuzamura na 3,6% bize Kaminuza bagera kuri, hagakurikiraho Akarere ka Muhanga gafite 6.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 326.624 barengeje imyaka itatu na 3.5% bize Kaminuza, mu gihe Akarere kari ku mwanya wa cumi mu Turere dufite abantu benshi basoje amashuri yisumbuye ari Huye ifite abaturege 6.8 % bize ayisumbuye mu baturage 343.338 na 3.9% bize Kaminuza.


Ni mu gihe nk’uko bigaragara muri rusange, uko utu turere dutondetse ni nako turi mu dufite amashuri menshi, n’ubwo hari n’aho ushobora gusanga amashuri ari menshi yo mu cyiciro cy’abanza, ariko ugasanga abize ayisumbuye ari bake.

 

Comment / Reply From