Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024

ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024

Nyuma yo gutsindisha neza 100% umwaka ushize wa 2022-2023, Ishuri ryisumbuye rya ASPEK ‘Institut Saint Aloys’ (ASPEK/ISA) riratangaza ko ubu ryamaze gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nk’uko ubuyobozi, abaryizeho n’abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato.


Iri shuri ry’ indashyikirwa riherereye mu Karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali–Rusumo hafi ya Stade y’Akarere ka Ngoma, ryafunguye ku mugaragaro mu mwaka w’1986; ubu rikaba rifite n’ icyiciro rusange (Tronc commun), ndetse n’amashami y’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo (History, Geography and Literature-HGL), hakaba Ubuvanganzo, Igifaransa n’Ikinyarwanda (Literature, French and Kinyarwanda-LFK), Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi(History, Economics and Geography-HEG) ndetse n’Ubuvanganzo, Ikinyarwanda n’Igiswahili (Literature, Kinyarwanda and Kiswahili-LKK).


Ubuyobozi w’ikigo ASPEK/ISA, buvuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho abakoze ibizamini bya Leta babitsinze ku kigereranyo cyo hejuru, bityo bakaba baramaze no kwitegura umwaka mushya wa 2023-2024, aho biteguye kongera kwakira abasanzwe biga kuri icyo kigo, ndetse no guha ikaze abandi bashya bari kuza babagana biyandikisha umunsi ku wundi.

 

Bukomeza buhamya ko umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga muri byose, aba agomba no kurangwa n’ikinyabupfura kigendanye n’imico myiza, kuko uburere bwiza ari ishyiga ry’inyuma mu burezi bubereye ejo heza h’uwa buhawe. 


Uwizeyimana Clementine, umwe mu babyeyi baharereye abana 3 mu myaka itandukanye hagati ya 2003 na 2015, avuga ko ubusanzwe ibigwi n’uburambe iri shuri rifite bimaze kurigira ubukombe, bitewe ahanini n’imyaka rimaze ritanga uburezi bufite ireme kuva mu mwaka wa 1986.


Yemeje ko mu byukuri ASPEK/ISA ari ikigo ntangarugero kandi kimaze kuba ubukombe kubera ubumenyi, umuco, ubuhanga n’ubupfura bw’abize muri iri shuri; ibi binashimangirwa na benshi mu banyeshuri bahize aho uwitwa Mukashema Antoinnette wize kuri iki kigo hagati ya 2004-2009 avuga ko iterambere rishingiye ku bwenge, ubuhanga, ubumenyi n’uburere yatojwe mu myaka 6 yamaze yiga kuri ASPEK /ISA, ari byo ashingiraho bikamufasha mu kazi ke ka buri munsi cyane ko akora mu nzego zifata ibyemezo kuva mu mwaka wa 2018, ibyo ahurizaho na Tuyishime Prince Robert wamwize inyuma kuva muri 2013-2015.

 

Muri ASPEK/ISA bafite amacumbi ahagije y’abahungu n’abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye, aho amafaranga y’ishuri ari 99,500 Frw ku gihembwe ku biga baba mu kigo, ndetse na 64,500 ku biga bicumbikira), bityo ugereranyije n’ibindi bigo byigenga uwavuga ko kiri mu bigo byishyuza amafaranga y’ishuri macye ntiyaba abeshye; ni mu gihe kandi borohereza ababyeyi kugenda bishyura mu byiciro, ibintu utapfa gusanga mu bindi bigo.


Ubuyobozi bw’ ishuri burahamagarira ababyeyi gukomeza kwihutira kuza kwandikisha abana kuko imyanya igihari mu cyiciro rusange (O’Level) muri S1 kugeza S3, ndetse no mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) mu mwaka wa kane n’uwa gatanu (S4 & S5) mu mashami ya LFK na HGL, ndetse no mu mwaka wa gatandatu (S6) mu mashami ya LKK na LFK.


Biteguye gute umwaka mushya wa 2023-2024 mu rwego rw’amasomo?


Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ASPEK/ISA, Bwana Cyubahiro Eugène, avuga ko biteguye neza kwakira abana muri uyu mwaka mushya wa 2023-2024, ndetse ko bamaze iminsi iminsi bategura abarimu baba abasanzwe mu kazi ndetse n’abashya, aho bose bamaze guhugurwa kwakira abana no kubigisha neza uko bisanzwe, kugira ngo intego yo gutsindisha abana bose biga muri ASPEK /ISA ikomeze ibe impamo.


Yakomeje avuga kandi ko mu gutoranya abarimu bakorana nabo, ngo babahitamo bakoresheje ibizamini, bakakira abatsinze neza kandi bagaragaza imico ibereye umurezi w’abana.


Cyubahiro yongeyeho ati:

 

“Abanyeshuri dushinzwe ni abantu bumva kandi barangwa no gukunda amasomo kurusha gutakaza umwamya mu bitabafitiye akamaro, ari nabyo bituma dutsindisha abana bose 100%, ikindi kandi tunagiramo abafite impano zitandukanye zituma bamenyekana mu gihugu no hanze yacyo cyane cyane iyo basoje amasomo hano iwacu.”


Ni mu gihe muri ASPEK ‘Institut Saint Aloys’ banatekereje ku bari kure mu tundi turere bashaka kurerera muri iri shuri, aho bashobora kwandikisha abana batavuye aho bari, bifashishije uburyo bwo guhamagara cyangwa kwandika ubutumwa bwa WhatsApp kuri nomero 0783362996 (Secrétaire comptable), 0785440268 (Directeur), cyangwa 0787424963 (Préfet des Etudes), izi nomero kandi bazifashisha bashaka ibisobanuro ku buryo burambuye.

 

 

Amwe mu mafoto agaragaza hanze h'iri shuri:

 

ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024
ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024
ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024
ASPEK/ISA yagaragaje itandukaniro mu burezi n’uburere itanga, yiteguye neza umwaka w’amashuri 2023-2024

Comment / Reply From