Dark Mode
  • Friday, 17 May 2024

Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda

Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yongeye gusaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda bitewe n’icyorezo cya Ebola kiri muri tumwe mu duce tw’iki gihugu.


Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda itangaje ko icyorezo cya Ebola cyamaze gukwirakwira mu tundi duce tw’igihugu, nyuma y’iminsi abandura bari mu karere ka Mubende kari rwagati muri Uganda.


Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yahumurije abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda kitaragera mu gihugu, kandi n’abinjira batashye bari kujyanwa mu bitaro ahabugenewe bagafatwa ibizamini mu minsi 21 byagaragaza ko nta kibazo bafite bakabona gutaha mu miryango yabo.


Minisitiri Dr Ngamije Daniel yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola muri Uganda.


Yagize ati: "Abatuye muri turiya turere twegeranye n’igihugu cya Uganda turabasaba ko si ngombwa ngo bakore ingendo zitari ngombwa muri kiriya gihugu ubungubu, kubera ko hariyo ikibazo cy’uburwayi, abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri ino minsi ibintu bikabanza bigasobanuka."


Yakomeje asaba abava muri Uganda ko badakwiye kwihisha ngo banyure mu nzira z’ubusamo kuko byagira ingaruka mu gihe byagaragara ko uwinjiye atabimenyekanishije kandi afite Ebola.


Ati "Abariyo tukabasaba kuba maso, abagarutse bakamenyesha inzego z’ubuzima n’iz’umutekano ziri ku mipaka kugira ngo umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo, ntacyo bimaze kuyahisha”.


Dr Ngamije yasabye abaturage kumenya amakuru ku bo baturanye, abatari basanzwe bahatuye, abashyitsi baba baje mu midugudu yabo bakababaza aho baturutse kugira ngo hirindwe Ebola yandura kandi yica cyane, dore ko kugeza ubu mu Rwanda itarahagera, avuga ko nk’igihugu bakomeza gushyiramo ingufu kuko bariteguye, ibikoresho bya ngombwa birahari ndetse n’ibyo gusuzuma abantu bafite Ebola, kuko bafite ibipimo byamaze kugera mu gihugu, bityo nta kibazo kidasanzwe.


Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu; aho uyirwaye agira umuriro, akababara umutwe, akaribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi, akaribwa mu nda, ndetse akanava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.


Kugeza ubu mu gihugu cya Uganda, imibare yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 igaragaza ko abantu 34 aribo bamaze gukekwaho Ebola barimo 16 byemejwe ko ariyo na 18 bagikekwa, ni mu gihe nyuma y’icyumweru umuntu wa mbere urwaye Ebola agaragaye muri Mubende, abantu 21 bamaze gupfa.

 

Ni mu gihe Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO-OMS), rivuga ko ubwoko bwa Ebola buzwi nka Sudan burimo kuboneka muri Uganda butandura cyane kandi butica bikabije, ugereranyije n’ubwoko bwiswe Ebola Zaire bwabonetse hambere, aho ubu bwoko bwo bwahitanye abantu 2,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2020.

 

Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda

Comment / Reply From