Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri

Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, abarimu bo mu Karere ka Gatsibo bahuriye mu nama yaguye y'uburezi, bishimira ibyo bamaze kugezwaho na Perezida Paul Kagame, baniyemeza guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri.

 

Ni inama yahuje abarimu bose bo mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo yabereye mu Murenge wa Kiramuruzi, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Mwarimu: Inkingi y'uburezi bufite ireme, dushyashyanire abo dushinzwe kurera"; ikaba yanitabiriwe n'abayobozi b'aka Karere barangajwe imbere na Perezida w'Inama Njyanama yako, Bwana Sibomana Saidi, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Gasana Richard n'abandi bayobozi.

 

Atangiza iyi nama, Meya Gasana yavuze ko impamvu bayiteguye ari ukugira ngo barebere hamwe ndetse banaganire ku byiza byagezweho mu mwaka ushize mu rwego rw'uburezi, no gutegura neza bafata ingamba zo kugira ishema mu burezi bw'Akarere mu mwaka w'amashuri ugiye gutangira, abasaba kuzamura ireme ry'uburezi na cyane ko Leta y'u Rwanda nyuma y'igihe habaho ibiganiro bitandukanye, yazamuye umushahara wa mwarimu, ubu nawe akaba abasha kubaho neza.

 

Yakomeje avuga ko mwarimu ari inkingi ya mwamba mu iteramberambere ry'uburezi, abasaba kuba umusemburo wo gutuma igihugu cy'u Rwanda kiba igihangange binyuze mu burezi bufite ireme bashyashyanira abana bashinzwe kurera, anaboneraho gusaba ubufatanye bw'ababyeyi, abana n'abarimu mu kurwanya abana bata ishuri, dore ko mu mwaka w'amashuri ushize hagaragaye abana basaga 100 bataye ishuri.

 

Ni mu gihe abarimu nabo bagaragaje ibyishimo bashimira Perezida Paul Kagame wabatekerejeho, umushahara wabo ukazamurwa, dore ko bavuga ko ubuzima butari buboroheye bigendanye n'ibiciro byabaga biri ku isoko, ariko ubu ngo mwarimu agera ku isoko agahaha nk'abandi; banavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bagafatanya n'izindi nzego mu kurwanya ibituma umwana ata ishuri.

 

Uwizeye Denyse wigisha muri EAR Muhura yagize ati: "Igihugu cyadutekerejeho, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; ubu turubashywe, dufite agaciro gakomeye, ibi rero biduha izindi mbaraga zituma dukora neza akazi kacu. Ubundi twakererwaga dushakisha ukundi twabaho, ariko ubu ni ukujya tugera ku kazi mbere, dutahe nyuma kuko nta kibazo ubu dufite."

 

Uwitwa Niyomwungeri Lazaro wigisha i Bugarura ati: "Abana bata ishuri tugiye kubirwanya dufatanije n'ababyeyi ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze. N'ubusanzwe twabikoraga tugasura abana bataye ishuri mu ngo iwabo tureba ibibazo bafite, ariko tugiye kongeramo imbaraga tumenya umunsi ku wundi abana basibye ishuri, dukurikirane tubaze ababyeyi babo impamvu bataje. Bizadufasha kumenya no gukurikirana abana bata ishuri bitworohere kubagarura."

 

Ni mu gihe Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi nawe yavuze ko guta ishuri kw'abana ari ikibazo gihangayikishije kuko aribo terambere ry'igihugu cy'ejo hazaza, avuga ko n'ubwo mwarimu ari we wa mbere umenya ko umwana ataje mu ishuri, ariko baba ababyeyi n'izindi nzego bakwiye gufatanya mu kugarura umwana mu ishuri.

 

Yakomeje avuga ko iki kibazo ari umwe mu mihigo bihaye, aho mu gihembwe kibanza bagiye gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri, aho yizera ko ku bufatanye bizagerwaho, anaboneraho gukebura no kuburira abakoresha abana mu mirimo ivunanye nko mu bishanga mu mirima y'imiceri, mu mabuye y'agaciro, mu matanura y'amatafari n'ahandi, ko abazafatwa bazabihanirwa, kandi ko ubukangurambaga buzakomeza; anavuga ko bagiye kureba uko ubushobozi bwaboneka nibura inama nk'iyi ikajya iterana kabiri mu mwaka.

 

Kugeza ubu muri rusange Akarere ka Gatsibo gafite abarimu 8.436 bigisha abanyeshuri 165.983 mu mashuri 169, afite ibyumba by'amashuri 3.132, ariko bikaba biteganijwe ko iyi mibare iziyongera mu mwaka utaha w'amashuri 2022/2023.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze iyi nama:

 

Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Gatsibo: Abarimu barishimye, biyemeje guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri

Comment / Reply From