Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Action Aid Rwanda ivuga ko Covid-19 yatumye hari abatagira uruhare mu gufata ibyemezo

Action Aid Rwanda ivuga ko Covid-19 yatumye hari abatagira uruhare mu gufata ibyemezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, Action Aid Rwanda yamuritse ubushakashatsi yakoze ku ngaruka icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), mu gutuma ibyiciro bimwe na bimwe bagira uruhare mu gufata ibyemezo, bakagira n’ibyo basaba.


Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere dutatu tw’igihugu turimo Nyanza, Musanze na Karongi; aho bwibandaga cyane ku byiciro byihariye nk’abana, abagore, urubyiruko, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga, abantu bakora imirimo yo kwirwanaho (ba nyakabyizi n’abakora nta masezerano y’akazi), ndetse n’abahagarariye amadini.


Avuga ku cyateye gukora ubu bushakashatsi, Umushakashasi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr Uwizeye Dieudonne yagize ati:

“Ubu bushakashatsi bwakozwe harebwa uruhare ibi byiciro byihariye byagiraga mu gufata ibyemezo mbere ya Covid-19, mu gihe cya Covid-19, ndetse no muri iki gihe cyo kuyikira hazamurwa ubukungu bwari bwaraguye, no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange; aho bwari bugamije kureba mu gihe cy’amajye no mu gihe cyo gufata ibyemezo byihuse byakorwa ariko abantu benshi babigizemo uruhare, kuko iyo abantu bagize uruhare mu byemezo byabafatiwe, biroroha kubishyira mu bikorwa bikanatanga umusaruro, mu gihe iyo batabigizemo uruhare bigorana.”


Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko ubwo Covid-19 yazaga, hari abantu benshi batabashije gufata ibyemezo mu bibakorerwa nk’abagore bamaraga igihe kirekire bita ku muryango, yaba hari n’inama batumiwemo ifatairwamo ibyemezo ntibabone uko bayijyamo, abantu bakuze nabo bafite imyaka 60 kuzamura mbere bashoboraga kwitabira inama bagatanga ibitekerezo nk’inararibonye, ariko mu gihe cya Covid-19 babwirwago ari bo bafite ibyago byinshi byo kuyandura, kimwe n’ubu ntibaribona cyane kuko babwirwa ko Covid-19 igihari bashobora kuyandura.

 

Abandi ni abana basabwa kuguma mu ngo na cyane k obo basanzwe batanatumirwa mu nama, abafite ubumuga nabo usanga batibona cyane mu kwitabira no gutanga ibitekerezo mu nama zifatirwamo ibyemezo, kimwe n’abandi nk’abakora imirimo yo kwirwanaho bisuzugura bavuga ko nta mukene utanga ibitekerezo.


Action Aid Rwanda ivuga ko mu byo basaba mu bihe by’amajye kugira ngo ibyiciro byose by’umwihariko ibyihariye bigire uruhare mu byemezo bifatwa, harimo nko gushyiraho uburyo bwo kwegera abagenerwabikorwa, gukora ibiganiro kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bagashyirirwaho umurongo wo guhamagara, abantu bagatanga ibitekerezo mbere y’uko inama y’abafata iba, yanarangira bakamenyeshwa ibyavugiwemo, ntihabeho kubwira abantu imyanzuro yafashwe gusa hatabayeho kubabwira ibigiye kuganirwaho, ibi ngo bizorohera abashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.


Ni mu gihe Politiki ya Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gihe hari ibigiye gukorerwa abaturage nka mbere y’uko ingengo y’imari y’igihugu yemezwe, bagomba kubanza kubigiramo uruhare batanga ibitekerezo by’ibyo bifuza gukorerwa kuruta ibindi, gusa ariko mu bihe bya Covid-19 byari bigoye ndetse byanagaragaye ko akenshi ibyemezo byafatwaga n’inama y’abaminisitiri, aho byasohokaga ahazwi nko ku ‘Rupapuro rw’umuhondo-Yellow Paper’.

Action Aid Rwanda ivuga ko Covid-19 yatumye hari abatagira uruhare mu gufata ibyemezo
Action Aid Rwanda ivuga ko Covid-19 yatumye hari abatagira uruhare mu gufata ibyemezo

Comment / Reply From