Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Abasaga 1600 bakoraga uburembetsi mu Karere ka Gicumbi bafashijwe kubireka

Abasaga 1600 bakoraga uburembetsi mu Karere ka Gicumbi bafashijwe kubireka

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturarwanda gukora imirimo iciye mu mucyo, kuri ubu abaturage 1600 bo mu Karere ka Gicumbi bafashijwe kureka gukora ubucuruzi butemewe buzwi nk’uburembetsi.


Muri aba harimo abagera kuri 66 barimo abagore 14 biga mu ishami ry’ubwubatsi n’amashanyarazi muri Mukarange TVET School, bashimira ubuyobozi bwabafashije kureka ubucuruzi bw’ibiyobyabenge byari byarabagize imbata bakagana ishuri ry’imyuga.


Ni ishuri ryigamo abanyeshuri 278, aho icyiciro cy’abiga amezi atandatu kigizwe n’urubyiruko 154, abiga imyaka itatu barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye 58 na 66 bakuze bahoze mu burembetsi batunda ibiyobyabwenge.
Nshimiyimana Bernard, umwe mu bahoze ari abarembetsi, avuga ko birirwaga batunda kanyanga inzego z’umutekano zikabirukankana bafite ibisongo nabo bazirwanya, ariko bitewe n’uko Perezida Kagame yabatekerejeho abubakira ishuri bajya kwiga imyuga.


Yakomeje avuga ko ubu atagaruka muri kanyanga, kuko amaze kumenya kubaka, ndetse n’uwo babonye atunda kanyanga baramwigisha yakwanga bakamutungira agatoki ubuyobozi.


Habimana James, Umuyobozi w’iryo shuri, avuga ko ryaziye igihe kuko uruhare rwaryo rukomeje kugaragara, hagendewe ku bumenyi buhabwa ingeri zinyuranye z’abaturage barimo urubyiruko n’abakuru, aho ngo ibyiciro bitatu by’abiga muri iryo shuri, bose biga neza, akomeza avuga ko uretse kubafasha kubona ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no guhanga imirimo no kuyinoza hirindwa ubushomeri, ngo iryo shuri rinafasha mu kwirinda urujya n’uruza rw’abantu bajyaga mu bindi bihugu gushakayo ubumenyi mu myuga, no kurwanya abajyaga gutunda ibiyobyabwenge na magendu.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, avuga ko Mukarange TVET School ikomeje kuba igisubizo mu gufasha abaturage kwihangira imirimo no kurindwa uburembetsi bwari bumaze gufata indi ntera muri ako karere.


Yakomeje avuga ko mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 y’Akarere iri kugera ku musozo, hari ibindi bikorwa binyuranye byafashije abaturage kubona umurimo aho abasaga 1600 bavanywe mu bikorwa by’uburembetsi bakaba bari mu bikorwa byo gutunganya imihanda hirya no hino mu mirenge; anavuga ko uretse Mukarange TVET yakira abahoze ari abarembetsi, bigishwa ubwubatsi n’amashanyarazi, hari n’abandi bari muri TVET ya Cyumba n’andi mashuri ari mu murenge wa Manyagiro n’uwa Kibari bakabakaba 500.

 

Comment / Reply From