Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Umutetsi wari woherejwe guhagararira Akarere mu gikorwa cyo Kwibuka, yarekuwe

Umutetsi wari woherejwe guhagararira Akarere mu gikorwa cyo Kwibuka, yarekuwe

Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo wari uri mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe ashimira inzego z’ubutabera z’u Rwanda.


Tariki ya 12 Nyakanga 2022 nibwo Mbarushimana hamwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’Akarere ka Rubavu batawe muri yombi.


Ni nyuma y’uko Mbarushimana yari yoherejwe guhagararira Nyiraneza mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri GS Nkama.


Umuyobozi w’Umurenge yari yohereje Nyiraneza ngo amuhagararire kubera izi gahunda zihutirwa yari afite, aho kujyayo cyangwa kuvuga ko nta mwanya afite, Nyiraneza yohereza umutetsi w’ikigo; ibi byababaje benshi basaba ko inzego zibishinzwe zigira icyo zikora, ari nabwo abo bakekwa bahise batabwa muri yombi.
Mbarushimana Jeana Claude nyuma yo gufungurwa yashimiye leta kubera inzego z’ubutabera zashyize mu gaciro zikamurenganura.


Yagize ati: “Bakoze iperereza basanga ndi umwere ari ukumbeshyera barandekura. Njyewe noherejwe n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, ndabwira abanyarwanda ko leta ishishoza ikarenganura urengana’’.


Icyaha yari akurikiranweho cyabaye kuwa 3 Kamena 2022, ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cya GS Nkama, ariko ntiyabasha kujyayo kubera ko yagombaga gusezeranya abageni, nuko yohereza umukozi ushinzwe uburezi ari we Nyiraneza Esperance.


Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo kwirukana Nyiraneza Esperance, umukozi w’akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, ndetse bunasaba inzego z’ubutabera kumukurikirana.

 

https://umusarenews.com/story/rubavu-umuyobozi-wohereje-umutetsi-kumuhagararira-mu-kwibuka-yirukanywe

Comment / Reply From