Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rwanda: Dosiye ya CG(Rtd) Gasana wahoze ari Guverineri mu Burasirazuba yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Rwanda: Dosiye ya CG(Rtd) Gasana wahoze ari Guverineri mu Burasirazuba yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje ko bwashyikirijwe Dosiye ya CG(Rtd) Emmanuel Gasana, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri.

 

Ni nyuma y'aho mu minsi ishize tariki 26 Ukwakira 2023, Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rutangaje ko rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana na nyuma gato y'aho Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bisohoye itangazo ku wa 25 Ukwakira 2023 ko yahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba kubera ibyo yagombaga kubazwa akurikiranyweho.

 

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yatangaje ko bashyikirijwe Dosiye ya Emmanuel Gasana, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo Gusaba no kwakira indonke hamwe no Gukoresha ububasha ahabwa n'Itegeko mu nyungu ze bwite.

 

Uretse kuba Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yahagarikiwemo, CG (Rtd) Emmanuel Gasana yanabaye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yagezemo avuye ku mwanya wo kuyobora Polisi y'u Rwanda (Inspector General of Police-IGP).

Comment / Reply From