Dark Mode
  • Monday, 06 May 2024

Rubavu: Umuyobozi wohereje umutetsi kumuhagararira mu Kwibuka, yirukanywe

Rubavu: Umuyobozi wohereje umutetsi kumuhagararira mu Kwibuka, yirukanywe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza Esperance ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, nyuma yo kuvugwaho kohereza umukozi utekera abanyeshuri guhagararira ubuyobozi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ibi byabaye tariki 3 Kamena 2022, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Bwana Murenzi Augustin, yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama, ariko ntacyitabire kubera ko yagombaga gusezeranya abageni.


Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yahisemo kohereza umukozi w’uyu Murenge ushinzwe uburezi witwa Nyiraneza Espérance, birangira nawe yoherejeyo uwitwa Mbarushimana Jean Claude, usanzwe atekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo de Gisenyi.


Uyu mukozi utekera abanyeshuri yoherejwe nk’ugomba guhagararira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu; ibintu Ibuka yavuze ko ari ugupfobya, ni nyuma y’aho byaje kumenyekana uyu mukozi amaze gushyira indabo ku rwibutso rwo muri iki kigo, Abarokotse Jenoside batangira guhahamuka.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yahise ahagamagaza Nyiraneza Espérance, uyu nawe yitabana ibaruwa yemera amakosa anasaba imbabazi, mu gihe hari amakuru yemeza ko Gitifu yakoze raporo igaragaza iki kibazo, igeze ku buyobozi bw’Akarere bigorana gufata umwanzuro bahuriyeho.


Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugerero, Bwana Habiyaremye Abdulkarim, yavuze ko kuba ubuyobozi bwarohereje umutetsi wo mu kigo byafaswe nko gupfobya Jenoside kuko byatumye benshi bahahamuka.


Ati: "Kubona yaroherejwe na we akohereza umutetsi wo muri College Inyemeramihigo kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse; ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka."


Yakomeje yibaza impamvu ubuyobozi butohereje ba Gitifu b’utugari, dore ko hari n’umwe muri bo wahaje, ariko agafatwa nk’umuturage usanzwe umutetsi akaba ari we ufatwa nk’umushyitsi mukuru.


Igihe dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Kambogo Ildephonse ntiyaboneka, ariko umwe mu bayobozi b’Akarere yatangaje ko bamaze gufata umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza Espérance.

 

Rubavu: Umuyobozi wohereje umutetsi kumuhagararira mu Kwibuka, yirukanywe

Comment / Reply From