Dark Mode
  • Tuesday, 30 April 2024

Nsengiyumva wacucuraga abaturage abinyujije muri “TAT” yatawe muri yombi

Nsengiyumva wacucuraga abaturage abinyujije muri “TAT” yatawe muri yombi

Ku wa Gatandatu tariki 6 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yacucuraga abantu ibashishikariza gutanga imigabane, nyuma y’igihe bumvikanye bakazabona inyungu itubutse.


Sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, aho yakoreraga mu Turere twa Rusizi, Huye, Kayonza, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali; ni nyuma yo guhabwa icyemezo n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (Rwanda Development Board-RDB), kigaragaza ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage.


RIB ivuga ko iyo sosiyete yitwazaga urwo ruhushya yahawe na RDB igasaba abantu kuyiguramo imigabane ibizeza ko izabungukira inyungu y’umurengera; dore ko amafaranga macye umuntu yashoraga yari 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we wabwirwaga ko azungukirwa 512,000 Frw ku munsi.


Kugira ngo ukorane na TAT byasabaga ko uba ufite ‘application’ muri telefone yawe, hanyuma ukabona ijambo winjiriramo n’ijambo banga uzajya ukoresha, ukabona inyungu bitewe n’ayo washoye.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko Nsengiyumva yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi atabyemerewe, aho abantu barenga 200 bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 90Frw.


Ati:

“Nyiri TAT yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi batabyemerewe; ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”


Yakomeje agira ati:

“Kugeza ubu hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga na miliiyoni 90 Frw.”


Dr Murangira avuga kandi ko nyuma y’uko uwitwa Uwimana Jean Marie Vianney wa STT na Nsengiyumva wa TAT bafatiwe, hakiri abantu bakomeje gushora amafaranga muri za sosiyete zikora ibitemewe, aboneraho gusaba abaturarwanda kujya bashishoza bakamenya neza aho bagiye gushora amafaranga yabo, nta kureba gusa ngo uyu afite icyangombwa cya RDB.


Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.


Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


Naho icyaha cyo kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha, gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.


Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.

Comment / Reply From