Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwanda: Umunani barimo abagenzuzi b’imari batawe muri yombi kubera ibizamini by’akazi

Rwanda: Umunani barimo abagenzuzi b’imari batawe muri yombi kubera ibizamini by’akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu umunani barimo abagenzuzi b’imari, ushinzwe imari n’ubutegetsi n’abashinzwe ishoramari n’umurimo, bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.


Mu bafunzwe harimo abagenzuzi b’imari bane barimo Umugenzuzi w’Imari mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Umugenzuzi w’Imari mu Rwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB); Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ruhango n’Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ngoma.


Harimo kandi n’abandi bane barimo ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara n’ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.


Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko bumwe mu buryo ibi byaha byakorwagamo, harimo kwiba ibizamini mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rizwi nka E-recruitment no kubigurisha abagiye guhatanira umyanya w’akazi ahantu hatandukanye.


Ati:

“Abo bafashwe barakekwaho kwiba ibizamini byabaga byateguriwe abagomba guhatana, barangiza bakabigurisha aba babaga bagiye guhatari imyanya y’akazi. Iperereza rirakomeje, kugira ngo hatahurwe uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, harimo n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.”


Dr Murangira yakomeje avuga ko ibyaha bakurikiranyweho birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, ndetse no kwiyitirira umwirondoro.


Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko bari bakwiriye kwirinda ibikorwa nk’ibi by’uburiganya kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko ni no kubuza amahirwe undi muntu wari gutsindira uwo mwanya, bityo bikanagira ingaruka ku ireme ry’akazi.


Kugeza ubu, batanu mu bakekwa dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024, mu gihe dosiye z’abandi batatu zirimo gutunganwa kugira ngo zoherezwe mu Bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

 

Comment / Reply From