Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Umunyarwandakazi yahawe inshingano zo guhuza ibikorwa bya UN muri Liberia

Umunyarwandakazi yahawe inshingano zo guhuza ibikorwa bya UN muri Liberia

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(UN), Antonio Guterres yahaye Umunyarwandakazi Christine N. Umutoni, inshingano zo kuba umuhuzabikorwa by’uyu muryango muri Liberia nyuma yo kubyemeranywaho na guverinoma y’iki gihugu.


Mu bihe bya vuba aha, Christine N. Umutoni yabaye mu nshingano nk’izi mu Birwa bya Maurice na Seychelles, mu gihe izi nshingano nshya yazitangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.


Mbere yaho yari umuhuzabikorwa mu by’ubutabazi n’umuyobozi w’urwego rwa Loni rushinzwe porogaramu z’iterambere, UNDP muri Eritrea, akaba yaranabaye umuyobozi wa UNDP muri Zimbabwe, umujyanama mu biro bishinzwe Afurika ku cyicaro i New York n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere, ubutabera, uburinganire no kurwanya Sida mu Rwanda.


Mu bushobozi bwe yatanze umusanzu mu Rwanda mu isesengura rihuriweho mu by’imiyoborere no kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe amatora, izishinzwe kurwanya ruswa, ubutabera, uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro.


Mbere yo gutangira gukora mu Muryango w’Abibumbye, Umutoni yabaye umugishwanama mu by’iterambere hibandwa ku miyoborere n’uburinganire, anakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu myanya itandukanye, aho yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, mu Buholandi, Luxembourg, mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Vatican afite icyicaro i Bruxelles ndetse yanahagarariye u Rwanda muri Uganda nka Ambasaderi.


Mbere yo kwinjira mu nshingano nk’umudipolomate, yakoze muri Perezidansi y’u Rwanda aho yari umujyanama mu by’ubukungu n’imibereho myiza ndetse yagize uruhare mu rugendo rwo gushyiraho gahunda z’igihugu zigamije kugabanya ubukene (EDPRS) n’ibindi.


Ni mu gihe kandi Christine N. Umutoni yanayoboye ibikorwa byo gufasha abababaye, kongera kwiyubaka kw’igihugu, gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe hamwe no kwita ku bafite ubushobozi buke barimo impfubyi n’abapfakazi.

 

Umunyarwandakazi yahawe inshingano zo guhuza ibikorwa bya UN muri Liberia

Comment / Reply From