Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

NISR ivuga ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 4,2% muri Werurwe

NISR ivuga ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 4,2% muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda-NISR) cyatangaje ko muri Werurwe mu 2024, ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2% ugereranije na Werurwe 2023.


Ni amakuru akubiye muri raporo nto NISR iherutse gushyira hanze, igaragaza uko ibiciro bihagaze ku masoko; aho muri Werurwe 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Werurwe 2023, mu gihe muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 4,9%.


Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.


Ugereranyije Werurwe 2024 na Werurwe 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%, mu gihe ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.


Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,2%; aho iyi mibare yose ari ijyanye n’ibiciro byo mu mijyi; dore ko muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023, naho ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%; igabanuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.


Ni mu gihe ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%; izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.

Comment / Reply From