Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa

#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka (District Executive Administrator-DEA) Kicukiro, Mutsinzi Antoine yasabye abatuye Akarere gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, mu gihe Abarokotse bishimira ko basubijwe ubuzima.

Ibi Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Mutsinzi Antoine yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Masaka.

Mutsinzi yavuze ko mu myaka ibiri ishize, mu Murenge wa Masaka habonetse imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru.

Ati:

“Turakomeza gukangurira abantu bose bazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, aho yaba iri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Kicukiro gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwitabira gahunda zitandukanye zateguwe ku rwego rwa buri Murenge n’igihe uzibukiraho; anagaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda birimo na gahunda zitandukanye zashyizweho zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

DEA Mutsinzi kandi yasabye ababyeyi kujya bafasha abana babo kwitabira gahunda zo Kwibuka kuko bibafasha kumenya amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no kwirinda ko yakongera kubaho ukundi, anasaba urubyiruko by'umwihariko gufata iya mbere mu kurinda no gusigasira ibyagezweho.

Ni mu gihe Kabanyana Assumpta wari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, yavuze ko hirya yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abarokotse Jenoside bishimira ko basubijwe ubuzima.

Ati:

“Kwibuka twumva dusubije abacu agaciro. Mbere abibuka bavugaga ibibazo bafite ariko ubu bavuga aho bageze biteza imbere, kubera ko basubijwe ubuzima bakongera kubona urumuri rw’icyizere cyo kubaho.”

Kabanyana kandi yasabye abacitse ku icumu gukomera kandi bakumva ko bafite igihugu; bityo bagasigasira ibyagezweho.

Akarere ka Kicukiro gatangaza ko hari imibiri yabonetse hirya no hino mu Karere harimo n’iyabonetse mu Mirenge ya Kicukiro na Nyarugunga, aho biteganijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro tariki 22 Mata 2024 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga.

Amwe mu mafoto yaranze iyi gahunda:

#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa
#Kwibuka30: DEA wa Kicukiro yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa

Comment / Reply From