Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Karasira wari watowe nk’Umubitsi w’abakono yaburiwe irengero!

Karasira wari watowe nk’Umubitsi w’abakono yaburiwe irengero!

Mu minsi yashize, mu Rwanda humvikanye ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono byabaye tariki ya 9 Nyakanga 2023, bigarukwaho cyane mu itangazamakuru, aho bamwe babigaragayemo bagiye bakurwa mu mirimo abandi baburirwa irengero.


Ni igikorwa cyagarutsweho na benshi barimo na Perezida Paul Kagame, aho yavugaga ko atumva ukuntu abantu bashingira ku moko, aho gushingira ku kibahuza nk’abanyarwanda.


Muri uko kubigarukaho, Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono wari unasanzwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, yasabye imbabazi tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.


Ni mu gihe muri uwo muhango wo kwimika Umutware w’Abakono hanatorewemo abandi bari mu buyobozi bwawo, aho hari amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Justin Karasira wari wahawe umwanya w’umubitsi avuga ko uyu nawe amaze iminsi atagararaga bigakekwa ko yaba yarashimuswe cyangwa akaba afungiwe ahao hatazwi, dore ko yaba Kazoza Justin wari wimitswe ndetse n’abandi bawitabiriye baba abasirikare bakuru, uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; bose utamenya aho baherereye na cyane ko na Telefoni zabo zavuyeho.


Umwe mu bavuka hamwe na Karasira Justin mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma mu Majyepfo y’u Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano yagize ati:

“Birashoboka ko nawe yishwe cyangwa akaba afungiwe ahantu hatazwi, kuko kugeza ubu ntawe umubona yewe n’abo mu muryango we nta numwe uzi irengero rye.”


Ibi biravugwa mu gihe hari n’abandi bitabiriye uyu muhango nka Senateri Nyirasafari Esperance, gusa we mu kwisobanura yavuze ko yari asanzwe aziranye ka Kazoza bisanzwe akamutumira muri ibyo birori, yahagera akabona bidasobanutse agahita yigendera.

Karasira wari watowe nk’Umubitsi w’abakono yaburiwe irengero!
Karasira wari watowe nk’Umubitsi w’abakono yaburiwe irengero!
Karasira wari watowe nk’Umubitsi w’abakono yaburiwe irengero!

Comment / Reply From