Dark Mode
  • Wednesday, 08 May 2024

Umunyamakuru Régis Hakizimana wa Deepnews yaburiwe irengero

Umunyamakuru Régis Hakizimana wa Deepnews yaburiwe irengero

Ku igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko umunyamakuru Régis Hakizimana yaburiwe irengero atwaye n’abantu bataramenyekana, ababibonye bakavuga ko yatwawe n’imodoka ifite ibirango bya Leta.


Amakuru umusarenews.com yakuye mu nshuti ze za hafi, ni uko mu minsi ishize, Hakizimana yari yanditse ku rubuga rwa Twitter ye asaba inzego z’umutekano kurenganura umuryango wabo, aho yavugaga ko Mama we yari amaze iminsi 3 atwawe n’inzego z’umutekano.


Ni nyuma y’aho hari hashize iminsi Mama we arera umwana wa nyirasenge witwa Muhorakeye M Eugenie, ariko uwo mwana akaza kubura ndetse inzego z’umutekano zikavuga ko umubyeyi wa Régis Hakizimana yabigizemo uruhare.
Inzego z’umutekano ngo zavugaga ko Mama we azarekurwa ari uko uwo mwana abonetse ndetse na nyina agarutse mu Rwanda, ngo kuko yari yarahunze kera mu myaka ibiri ishize.


Mu gushaka kumenya ukuri kuri iki kibazo, Umusarenews.com wahamagaye Urwego Rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), badutangariza ko ayo makuru ntacyo bayavugaho cyane ngo aribwo bayumvise, ni mu gihe andi makuru dukesha inshuti za Hakizimana, ndetse n’aho yakoraga, bavuga ko bagerageje kwegera inzego z’umutekano ngo babaze aho yaba ari, cyangwa zibafashe kumushaka ariko ntacyo bababwira, uretse kubabwira ngo ‘mutegereze kuko natwe ayo makuru ni mashya kuri twe’.


Hakizimana wari usanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga mu Kagari ka Karambo, yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri Nyakanga 2020, aho yaje kuba umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa begukanye ibihembo bitandukanye muri 2021 mu bijyanye n’inkuru z’ubucukumbuzi ku imibereho myiza y’abaturage.


Mu gihe twateguraga iyi nkuru ntabwo twari twakabashize kuvugana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo, ariko nk’uko dusanzwe dukurikirana inkuru zirebana n’ibibazo by’abaturage, tuzakomeza dukurikirane iyi nkuru.

Comment / Reply From