Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Rwanda: Yagurishijwe amagi asize irangi kuri Miliyoni zirenga 8 abeshywa ko ari aya Kagoma ishakishwa na Amerika

Rwanda: Yagurishijwe amagi asize irangi kuri Miliyoni zirenga 8 abeshywa ko ari aya Kagoma ishakishwa na Amerika

Urwego rw’igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ibyaha cyane cyane ibyiganjemo ubwambuzi bushukana (escroquerie) bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, rwibutsa abaturarwanda kugira amakenga ku babizeza inyungu z’umurengera mu gihe gito, runavuga ko rutazahwema gukurikirana abakora ibyo byaha.


Ni nyuma y’aho RIB itanze urugero rw’umuntu uherutse gushukwa bamubwira ko bafite amagi ya kagoma bakamutwara arenga 8 000 000Frw.


Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye igihe ko uwibwe ayo mafaranga yashutswe binyuze mu mayeri atandukanye, aho yabwiwe ko hari Kagoma (eagle) yagurutse itoroka iva muri Amerika ibonwa na radari z’iki gihugu ko yaguye ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda.


Bakomeje bamubwira ko ngo ku bw’ibyago iyo Kagoma yaje gupfa ariko isiga ihateye amagi 18, kandi ngo kuko ngo ari yo yonyine yari isigaye muri Amerika, byahangayikishije iki gihugu cy’igihangange ku Isi, gishyiraho akayabo k’uzabona ayo magi, cyane ko iyi nyoni ibarizwa mu kirangantego cyayo.


Ikiganiro n’aba bambuzi n’uwashukwaga cyarakomeje, bamubwira ko kubera ko iyo Kagoma ariyo yonyine yari isigaye muri Amerika, byateje impungenge iki gihugu z’uko izi nyamaswa zigiye kugicikamo, ku bw’iyo mpamvu Amerika ikaba yashyizeho ikiguzi cya 3000$ (arenga miliyoni 3,8 Frw) kuri buri gi.


Uwashukwaga yumvise ari imari ishyushye, abwirwa ko yahuzwa n’ushobora kuba afite ayo magi, undi amusanga i Musanze, nyiri gushukwa atanga arenga 8 000 000Frw, bamuha ayo magi, banamwizeza ko hari umudiplomate wa Amerika (bamubeshya) yagombaga kuyashyikiriza akamwishyura 3,000$ kuri buri igi; wakuba n’amagi 18 akaba ibihumbi 54$, ni ukuvuga arenga miliyoni 65,7 Frw.


Amaze gutanga amafaranga, ntiyongeye kuvugana n’uwo wiyitaga umudipolomate ndetse n’abo yahaye amafaranga, yitegereje ibyo bamuhaye asanga ari amagi y’inkoko basize irangi ry’ubururu.


Dr Murangira ati:

“Abamushukaga bamubwiye ko kuko Kagoma iri mu kirango cya Amerika, Abanyamerika bayishaka cyane kuko zacitse muri iki gihugu, iyo yabonywe yari yo isigaye yonyine ku Isi. Byatumye agira umuhate wo kujya kuzana ayo magi kuko yumvaga ari imari ishyushye. Agezeyo bamuhaye amagi 18 basize ibara ry’ubururu abishyura 8,000,000Frw yizeye ko aza kuyagurisha ibihumbi 54$.”


Yakomeje avuga ko ubu ari bumwe mu bwambuzi bushukana bwadutse buje bukurikira ubw’abantu bavuga ko bagurisha amapasi ya kera ashaje ngo kuko hari umuzungu ayashaka, abashukwa bakumva ko harimo imari nyamara bikaba intandaro yo kubacuza utwabo; kimwe n’ubundi bwambuzi bw’abavuga ko batoraguye amabuye y’agaciro ahabereye impanuka, ubateze amatwi bikarangira bamuriye utwe akurikiye inyungu z’umurengera.


RIB iburira Abaturarwanda, ibasaba kugira amakenga igihe hari ababizeza inyungu z’umurengera mu gihe gito kuko akenshi ibyo biba ari uburiganya bugamije kubambura; dore ko bishoboka ko ibi byaha byakwirindwa igihe cyose abantu bazareka gukururwa n’inyungu bizezwa kandi zitabaho.

 

Comment / Reply From