Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rwanda: Leta yatanze icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro ku masoko

Rwanda: Leta yatanze icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro ku masoko

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana, yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.


Ibi Minisitiri Dr Ngagijimana yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari, dore ko yongereweho miliyari 106,4 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yavuye kuri miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw z’amafaranga y’u Rwanda.


Yavuze kandi ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022; ibi ngo bikaba ari ingaruka za COVID-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, byanahuriranye n’uko urwego rw’ubuhinzi rwagize umusaruro muke bitewe n’igihembwe cy’ihinga cya 2022A kitagenze neza, kubera ibura ry’imvura mu bice bimwe bw’igihugu.


Ibiciro ku masoko byazamutse ahanini bitewe n’ibiciro by’ibiribwa, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibikomoka kuri peteroli ndetse na gaz, byazamutse cyane ku masoko mpuzamahanga.


Dr Ndagijimana yagize ati: "Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama - Ukuboza 2022 yageze ku gipimo cya 13,9%, icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022. Ibicuruzwa bimwe nk’umuceli, ibishyimbo, inyanya, amavuta yo guteka, byatangiye kumanuka. Twizeye ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2023A na cyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko, by’ibiribwa."


Ni mu gihe kugeza ubu igipimo fatizo cyo hasi ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda kibarirwa ku kigero cya 5%, naho igipimo fatizo cyo hejuru cyane kikaba kikeze ku kigero cy’8%.

 

Rwanda: Leta yatanze icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro ku masoko

Comment / Reply From