Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rubavu: Umugezi wa Sebeya watumye ubukode bw’inzu z’ubucuruzi bwiyongera

Rubavu: Umugezi wa Sebeya watumye ubukode bw’inzu z’ubucuruzi bwiyongera

Bamwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Kanama basabwe kwimuka no gukorera ubucuruzi bwabo kure y’inkengero z’umugezi wa Sebeya wari umaze gutwara ubuzima bw’abantu 31. Abafite amazu y’ubucuruzi akodeshwa, burije ibiciro, bituma bamwe mu bacuruzi bajya gushakisha ahandi bakorera.Benshi muribo, barataka kutunguka kubera ko bavuye aho bakoreraga.


Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bacururizaga mu nzu ziri hafi y'umugezi wa Sebeya barataka ibihombo byo kubura abakiriya.Bigatuma ibicuruzwa byabo bibora nyuma y'uko basenyewe n'ibiza bagasabwa n'Akarere guhagarika gukorera muri izo nyubako.


Abataka cyane ni abo muri Centre y'ubucuruzi ya Mahoko bakoreraga mu nzu ziri muri metro 50 uvuye kumugezi wa Sebeya.Bavuga ko nyuma y'icyemezo cy'akarere ka Rubavu cyo kubabuza gukorera muri izi nzu bakimukira mu nkengero za Mahoko, ahantu bavuga ko ntabakiriya benshi bahaba.


Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 Gicurasi 2023 igahitana abantu 31 mu Karere ka Rubavu ni yo yatumye hafatwa iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda ibyago nk'ibi nk'uko bitangazwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu.


Uwimana Mwajuma ucuruza inyama ni umwe mu bacuruzi bakoreraga muri izo nzu yagize ati: "Nahuye n'ibibazo bitandukanye birimo ko abakiriya banjye bayobewe aho nimukiye, ba nyir’inzu dukoreramo burije ibiciro cyane kuko nk'iyo mbamo nyishyura 90 by'amafaranga y'u Rwanda Kandi mu mezi atatu ashize uwayibagamo yayishyuraga ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda, ntakindi cyatumye buriza ni uko inzu zashakwaga n'abantu benshi."


Mugenzi we bahuje ikibazo Bizimana Jean Damascene ucuruza serivisi z'ikoranabuhanga avuga ko na we yatakaje abakiriya be kuko aho yakoreraga muri Centre ya Mahoko hari urujya n'uruza rwongeraga umubare w'abamugana none aho yimukiye hitaruye agasanteri ka Mahoko hafi y'Umurenge wa Nyakiriba ngo kubona abakiriya ni ingorabahizi.


Yagize ati:

"Nahuye n'ibihombo bikomeye kuko nashoboraga kwakira abakiriya nka 20 kumunsi ariko ubu nakira abakiriya batarenze batanu kumunsi Kandi ubukode bw'inzu bwikubye hafi kabiri kuko aho nakoreraga mbere nishyuraga 30,000Rwf y'ubukode none ubu nishyura 50,000Rwf."


Akomeza avuga ko kukwezi yinjizaga hagati ya 120,000Rwf na 130,000Rwf ariko ubu ngo abona hagati ya 50,000Rwf na 70,000Rwf ku kwezi kuri we akabona ari igihombo.


Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi y'agateganyo ya Nyemeramihigo abandi bacumbikirwa na bagenzi babo ndetse no kurusengero rw'Abadivantisiti rwa Kanyefurwe.


Nyuma y'amazi asaga abiri bamaze muri iyinkambi bamwe muri aba baturage bimuriwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Muhira abandi bafite ubushobozi bishakira inzu ku giti cyabo.


Habarurwa inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, kuburyo zidashobora guturwamo, hakaba inyubako 287 zasigaye mu manegeka nk'uko imibare itangazwa n'Akarere ka Rubavu yo mu kwezi Kwa Nzeri ibigaragaza.


Nzabonimpa Déogratias, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu avuga ko nubwo iki cyemezo cyarikigoye,cyagombaga gufatwa mu rwego rwo kwirinda ko Ibiza bitewe na Sebeya byakongera kwangiza nk'uko byagenze mu ijoro ryo kuwa 2 Gicurasi 2023.


Ati:

"Turimo turakumira ko Ibiza bya kongera gutwara ubuzima bw’abantu, kandi dufatanyije na bo, twarebye inyubako zangijwe n’ibiza, hari izangiritse zidakeneye kongera kuhaba, hari izo bigaragara ko bashobora kongera guhura n’ibiza zihagumye, kandi ni umwanzuro twafashe tubyumvikanye, bakimuka.”


Uyu muyobozi akomeza avuga ko igihombo gikomeye bahuye nacyo ari ukubura ubuzima bw’abaturage, akavuga ko batifuza kongera kubura abandi, dore ko ngo ibintu ni ibishakwa.


Nzabonimpa Augustin, inzobere mu bw'ubatsi ashimangira ko icyemezo cyafashwe n'Akarere cyari gikwiye kuko imihandugurikire y'ikirere ari kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi.


Ati:

"Iki ni icyemezo gikwiye kuko uyu mugezi wa Sebeya ushobora kuzongera guteza Ibiza ndetse biruta na biriya byabaye kubera imihandugurikire y'ikirere."


Leta y'u Rwanda itangaza ko ikeneye Miliyari 130 z'amafaranga y'u Rwanda kugirango ishobore guhangana n'ibiza byibasiye Intara y'Uburengerazuba, iy'Amajyaruguru ndetse n'igice cy'amajyepfo.

 

Rubavu: Umugezi wa Sebeya watumye ubukode bw’inzu z’ubucuruzi bwiyongera

Comment / Reply From