Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

EABC yagaragaje igituma ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba bwagabanutseho arenga Miliyari y’Amadorali

EABC yagaragaje igituma ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba bwagabanutseho arenga Miliyari y’Amadorali

Mu gihe kuri ubu ibihugu byo mu Muryango w'Afurika y’Iburasirazuba(EAC) birimo gutakaza za miliyoni z’amadolari, EABC yagaragaje ko uko kudindira guterwa n’amabwiriza akakaye agenga ubucuruzi no kutubahiriza amategekeko agenga imisoro nk’uko yemeranyijweho.


Ibi ni ibigaragazwa na Raporo nshya ku bijyanye n’ubucuruzi mu karere yakozwe n’urwego rw’abikorera muri EAC (East African Business Council-EABC), igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC kagabanutse kagera kuri miliyari 3,6$ mu mwaka wa 2022 zivuye kuri miliyari 5,4$ mu wa 2021; bivuze ko kagabanutseho agera kuri miliyari 1,8$.


Ikinyamakuru The East African kivuga ko ubucuruzi bw’ibinyampeke bwaguye buva kuri miliyoni 607,2 z’amadolari bugera kuri miliyoni 285,5 z’amadolari, ndetse n’ibikomoka kuri peteroli byavuye kuri miliyoni 618,2 bigera kuri miliyoni 175,1 z’amadolari.


Mu bibangamiye ubu bucuruzi harimo ikiguzi cyo hejuru cyo gukora ubucuruzi, gukoresha cyane amafaranga y’amahanga, ubuhinzi bishingiye ku kuba imvura yabonetse, kutubahiriza ibijyanye n’ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa bivuye mu mahanga n’ibindi, ndetse n’ibibazo rusange byugarije isi byatumye ibiribwa bigabanuka biturutse ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro n’ingano, nabwo butagenda neza.


Ni mu gihe mu rwego rwo kureba uburyo ubu bucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bwasubira ku murongo, EABC yateguye inama izabera i Kampala izasuzumirwamo ibijyanye no kubuzamura; inama iteganijwe kuzabera i Kampala kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri, uyu mwaka wa 2023, aho biteganijwe ko izitsa cyane ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi n’ishoramari.

 

Comment / Reply From