Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Guverineri Rwangombwa asanga n’ubwo inyungu fatizo ya BNR igeze kuri 7,5% ibiciro bizagabanuka

Guverineri Rwangombwa asanga n’ubwo inyungu fatizo ya BNR igeze kuri 7,5% ibiciro bizagabanuka

Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye inyungu fatizo yayo iyikura kuri 7% yari iriho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iyishyira kuri 7,5%, gusa ibi Guverineri Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko izagabanuka bigendanye n’uko ibiciro ku masoko bizagenda bigabanuka.


Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere y’iki gihembwe, ikaba yarateranye muri iki Cyumweru.


Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6,5%, aho iki gipimo cya 7% ari nacyo BNR yagumishijeho muri Gicurasi uyu mwaka.


Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko inyungu fatizo ya BNR yagiye izamuka mu myaka yashize, ikava kuri 4% ikagera kuri 7,5% uyu munsi gusa ko hari icyizere ko izagabanuka bigendanye n’uko ibiciro ku masoko bizagenda bigabanuka.


Ati:

 

“Twiteze ko hazabaho igabanuka ry’ibiciro ku masoko ku buryo twasubira ku kigereranyo cyacu kiri hagati ya 2 na 8 ku ijana [ubundi ni nka 5 ku ijana] mu 2024. Rero niba nta kintu na kimwe gihindutse, mu buryo butunguranye niba nta kintu kibaye, ntabwo tubona ko mu gihe kiri imbere hazabamo ukuzamuka.”


BNR igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 5,3% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka mu gihe ibyo igihugu gitumizayo byo byazamutse ku kigero cya 9,9%; ni mu gihe mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse cyane ku buryo byakubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo; mu gihe kuri ubu ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, cyiyongereyeho 12,7% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023.


Ibiciro ku masoko bimaze iminsi bigabanuka aho imibare iheruka igaragaza ko muri Nyakanga byazamutse ku kigero cya 11,9% ugereranyije na 13,7% yo mu kwezi kwa Kamena kwari kwabanje, mu gihe mu igereranya rya BNR yakoze, mbere y’uko uyu mwaka urangira yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8%, naho umwaka utaha ukazasiga biri hafi kuri 5%.


Ku bijyanye n’urwego rw’imari, ni ukuvuga imikorere y’ibigo by’imari n’amabanki hamwe n’ibindi bigo birimo iby’ubwishingizi n’iby’ubwieganyirize, umutungo wabyo wazamutseho 18,3% bituma umutungo wabyo rusange ungana na miliyari 9.693 Frw.


Urwego rw’amabanki ni rwo rwiyongereye cyane kuko rwazamutse ku kigero cya 18,1% mu gihembwe gishize, aho ibigo by’imari biciriritse byazamutse ku kigero cya 26,5%, iby’ubwishingizi bizamuka ku kigero cya 17,2% mu gihe iby’ubwiteganyirize byo byazamutse ku kigero cya 16,2%.

 

Comment / Reply From