Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Rwanda: Ibiribwa bikwiye kugira ubuziranenge kuva mu murima kugera ku isahani-RSB

Rwanda: Ibiribwa bikwiye kugira ubuziranenge kuva mu murima kugera ku isahani-RSB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standards Board-RSB) n’abafatanyabikorwa bacyo bavuga ko ubuziranenge bw’ibiribwa bkwiye kubungwabungwa, ndetse ko bakwiye gufatanya mu kubugira umuco.


Ibi babitangaje nyuma y’inama yabahuje ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, inaberamo ubukangurambaga ku bo bireba bose, aho icyari kigamijwe ari ukugira ubuziranenge bw’ibiribwa kuva ku muhinzi (mu murima aho bihingwa), mu gusarura, mu kubitwara aho bitunganyirizwa ku nganda ndetse n’aho bitunganyirizwa kugeza ubwo bigera ku meza no ku masahani bikaribwa.


Ahanarebwe ibyagezweho na Codex Alimentarius Committee (CAC) ikusanya ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga, amahame ngenderwaho, umurongo ngenderwaho n'ibindi bijyanye n'ibiribwa, umusaruro wabyo kimwe n’ibipimo n’amahame mpuzamahanga yumutekano nisuku.


Umuhuzabikorwa wa gahunda ya ‘Zamuka mu buziranenge’ muri RSB, Jerome Ndahimana, avuga ko ibiribwa byujuje ubuziranenge ari ibiribwa bitarimo ibishobora kugira ingaruka ku wabiriye kandi birimo intungamibiri; naho ku bijyanye n’ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa akavuga ko bigirwamo uruhare n’abantu benshi ndetse n’inzego zitandukanye uhereye no ku muguzi ubwe.


Ati:

“Ushobora kugura ikiribwa ku isoko gifite uburyo cyatunganyijwe, cyabitswe….., dufashe urugero nka yawurute [Yogurt] amabwiriza y’ubuziranenge aba yaravuze icyo igomba kuba yujuje, ibyangiza umubiri bigomba kuba bitarimo, intungamubiri zigomba kuba zirimo n’uburyo igomba kubikwa. Ibyo rero iyo uguze atabyubahirije ishobora kumugiraho ingaruka.”


Yanakomoje ku banyenganda avuga ko ari inshingano zabo ntasubirwaho kandi tubibakangurira buri gihe ko bagomba gukora ibiribwa bidashobora kugira ingaruka ku buzima, ndetse n’inzego zishinzwe ubugenzuzi kuko nizo zihuza umuguzi n’abagurisha ibiribwa, zigahozaho ijisho ku buryo ntawe utezuka.


Ni mu gihe Dr Dominique Savio Nkunda, Umwarimu muri Kaminuza yigisha ubuhinzi n'ubworozi (Rwanda Institute of Conservation Agriculture-RICA), yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese bireba kugira ngo ubuziranenge bw’ibiribwa bugerweho uko byifuzwa.


Yagize ati:

“Icyakorwa ni uko ababifitemo uruhare bose barimo ibigo bya Leta nka RSB, NIRDA n’ibindi, abikorera nk’abanyenganda, imiryango idaharanira inyungu ikorera mu gihugu bahanahana amakuru, noneho ababishinzwe bakamenya uko babyitwaramo, ndetse RSB igashyiraho standards [ibipimo] z’ubuziranenge bw’ibiribwa biribwa n’abatuye muri iki gihugu.”


Ni mu gihe muri iyi nama hanavugiwemo kwita ku buziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abana hirya no hino ku mashuri by’umwihariko, na cyane ko ari bo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza, abayitabiriye basaba abo bireba by’umwihariko abakora ubugenzuzi kwibanda muri iki gice cy’abaturarwanda, n’ubwo bitabujije ko n’ibindi byiciro bikwiye kwitabwaho.


Codex Alimentarius Committee (CAC) imaze imyaka 60 kuko yashinzwe mu 1963, u Rwanda rwayibereye umunyamuryango mu 1988, aho kugeza mu 2022 yari igizwe n’abanyamuryango 189.


Ni mu gihe imibare ya CAC igaragaza ko umuntu umwe mu bantu icumi ku Isi arwara kubera ibyo kurya byanduye, ibyorezo birenga 200 bigaterwa no kurya ibyo kurya birimo bagiteri (bacteria), virusi (viruses), udukoko tuzwi nka parasite (parasites), imiti n’ibindi nk’ibyuma; ndetse ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagize 9% by’abatuye Isi bose, ariko bakaba bagize 40% by’abagirwaho ingaruka n’ibyo byorezo biterwa no kurya ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Comment / Reply From