Dark Mode
  • Thursday, 09 May 2024

Rwanda: Abanyeshuri bigana mu ishuri ryisumbuye basezeranye, biyemeza kubana akaramata

Rwanda: Abanyeshuri bigana mu ishuri ryisumbuye basezeranye, biyemeza kubana akaramata

Abanyeshuri bigana mu ishuri rimwe muri G.S Rwabicuma mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, biyemeje kubana akaramata kandi n’amasomo yabo agakomeza nta nkomyi.


Abasezeranye ni Jean Claude Uwihanganye w’imyaka 24 y’amavuko na Jeannette Uwimana w’imyaka 21 y’amavuko, basezeranira mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, aho imiryango, inshuti n’abavandimwe bitabiriye uyu muhango mu rwego rwo gushyigikira isezerano ryabo.


Ubusanzwe, Uwihanganye na Uwimana bigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu ishami ry’amateka, icungamatungo n’ubumenyi bw’isi(History Economics and Geography).


Abaje kubashyigikira bavuga ko aba bombi biyemeje kubana akaramata nyuma y’igihe bakundana, aho umwe mu nshuti za Uwihanganye wanitabiriye ibi birori yavuze ko imiryango yombi yabyemeye kandi ko bazanakomeza kwiga mu ishuri nk’uko byari bisanzwe.


Ni mu gihe hari andi makuru avuga uko uyu mugabo (Uwihanganye) wiyemeje gushinga urugo akiri mu mashuri yisumbiye yarasanzwe akora imirimo yo gutwika amakara, hakaba n’andi ko bigaragara umukobwa atwite.


Biteganijwe ko Jean Claude Uwihanganye na Jeannette Uwimana bazatura mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, aho ngo bazaba mu nzu zo mu rugo iwabo w’umugabo, ni mu gihe bamwe mu batashye ubu bukwe batunguwe no kuba abanyeshuri biyemeza kubana bakanakomeza kwiga.

 

Rwanda: Abanyeshuri bigana mu ishuri ryisumbuye basezeranye, biyemeza kubana akaramata

Comment / Reply From