Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo

Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo

Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Rwamagana hatangijwe urugerero rw’urubyiruko ‘Inkomezabigwi’ rusoje amahuri yisumbuye, rwiyemeza guhigika Akarere ka Gatsibo kabaye aka mbere umwaka ushize, aho ruzakora ibikorwa bitandukanye bifasha mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje kubaba hafi.


Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere kuri site ya Sasabirago iherereye mu Murenge wa Fumbwe, kibimburirwa n’umuganda wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Sasabirago(GS Sasabirago); aho urubyiruko rwatangiye urugerero, ababyeyi n’abandi baturage bifatanyije na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi n'inzego z'umutekano.


Ageza ku Muyobozi w’Intara ibyo biyemeje gukora muri uru rugerero rw'Inkomezabigwi rugiye kuba ku nshuro ya 10, aho rufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Duhamye umuco w'ubutore twimakaza ubumwe n'ubudaheranwa’, Uwineza Rosine yavuze ko bazakora ibikorwa birimo gukora ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, kubakira abatishobye inzu ebyiri, gusanira abatishoboye inzu eshatu, kubaka ubwiherero burindwi, gucukura ibimoteri 300, gukora uturima tw’igikoni 300, gushyira aborozi mu byiciro no kubarura inyana zivuka kun ka zatewe intanga 2021-2022, gusarika ibisenge 400 by’inzu, gucukura imirwanyasuri no kubungabunga ibidukikije n’ibikorwaremezo basana imihanda.


Yakomeje avuga ko uretse ibi bikorwa, uru rugerero barwitezeho kuzungukiramo n’ubundi bumenyi bubigisha amateka, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, asaba intore zishoje amashuri yisumbuye kuzitabira kugira ngo zese imihigo biyemeje mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, dore ko izi ntore zasabwe gukomeza gufatanya n'izindi nzego gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abanyarwanda no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.


Meya Mbonyumuvunyi yijeje uru rubyiruko ubufatanye no kubaba hafi kugira ngo bazagere ku byo biyemeje muri uru rugerero.


Yagize ati:

”Uruhare rwacu nk’Akarere ni ukubakurikirana no kubaba hafi, kubashakira abatoza beza kandi bashoboye kuko turabafite batorejwe hirya no hino mu bigo by’ubutore biri mu Rwanda nka za Nkumba n’ahandi. Ikindi ni ukubafasha mu byo batashobora, urabona bafite imbaraga arikohari ubushobozi badafite nk’urugero niba bahize kubaka amazu bafite imbaraga z’amaboko ariko hari ibyo badafite nk’amabati na’inzugi, ibyo tuzabibashakira, n’abafundi bo kubapimira inzu neza kimwe badafite tuzabafasha kubibona.”


Ni mu gihe Guverineri CG Gasana yasabye uru rubyiruko kurangwa n’indangagaciro nibura enye ikomeye harimo ihatse izindi yo gukunda igihugu, hakaba ubumwe, ubudaheranwa birinda guheranwa n’ibibi, gukunda imirimo ndetse no kurangwa n’ubupfura; abasaba kwerekana ubudasa bakaba ari bo bazegukana igikombe cyo kwesa iyi mihigo, aho icy’umwaka ushize cyegukanywe n’Akarere ka Gatsibo.


Biteganijwe ko mu mezi abiri urugerero rw’urubyiruko ‘Inkomezabigwi’ ruzamara, mu Karere ka Rwamagana hazatozwa urubyiruko 1150, aho hirya no hino mu mirenge igize aka Karere bazigishwa amateka, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, banakore ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku batifashije n’abafite integer nke.

 

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo
Rwamagana: ‘Inkomezabigwi’ za 10 zahize guhigika Gatsibo

Comment / Reply From