Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rusizi: Abakekwaho kwica Umupolisi w’u Rwanda barimo n’Umwarimu, batawe muri yombi

Rusizi: Abakekwaho kwica Umupolisi w’u Rwanda barimo n’Umwarimu, batawe muri yombi

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu barimo n’Umwarimu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umupolisi witwaga Police Constable (PC) Sibomana Simeon, uherutse gusangwa mu muhanda yapfuye.


Umurambo wa PC Sibomana Simeon wasanzwe ku muhanda uva mu mujyi wa Rusizi ujya mu Murenge wa Bugarama, mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023.


Nyuma y’iminsi itanu PC Sibomana yishwe, RIB na Polisi y’Igihugu bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabitangaje.


Yavuze ko uyu “Mupolisi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”


Kugeza ubu amakuru amaze kumenyekana ni uko mu bakekwa kwica uyu mupolisi harimo Umwarimu witwa Pacifique Iradukunda wigisha kuri Ecole Secondaire Gishoma, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, ndetse ko Pacifique yamaze gufatwa n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera.


Pacifique Iradukunda usanzwe uvuka muri Gafunzo, akaba yari asanzwe acumbitse hafi n’isoko rya Gishoma hafi y’akazi ke, ndetse uretse kwigisha, akaba asanzwe anafite akabari ariko akagira na moto itwara abagenzi, gusa ayo makuru akavuga ko iyo moto itagira ibyangombwa bisabwa ibinyabiziga bitwara abagenzi nka moto.


Mu minsi ishize, PC Sibomana, wari usanzwe ari Umupolisi ukorera akazi ke kuri Station ya Polisi Gishoma, mu kazi ko gucunga umutekano w'ibinyabizga mu muhanda, yafashe iyo moto ya Pacifique itwawe n'umusore yari yarayihaye nka motari, asanga nta byangombwa igira byo gutwara gukora ako kazi arayifunga.


Amakuru akomeza avuga ko Pacifique na Motard we bagerageje inzira zose zishoboka ngo basubizwe moto hirengagijwe ko nta byangombwa ariko biranga, ari nabyo bikekwa ko bafashe umugambi wo gushaka uko bazihimura kuri PC Sibomana, ndetse amakuru avuga ko Pacifique Iradukunda aho afungiwe yemera icyaha.


Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Dr Murangira Thierry uvugira RIB, yibutsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.


Ingingo ya 107 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

 

 

Rusizi: Abakekwaho kwica Umupolisi w’u Rwanda barimo n’Umwarimu, batawe muri yombi

Comment / Reply From