Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo

Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyabibuye, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, barinubira ko hari amapoto y’amashanyarazi yatewe mu mirima yabo batarabona ingurane, ubuyobozi bukabizeza ko biri hafi gutungana.


Uwitwa Nkinzehwiki Samuel wavuganye n'umunyamakuru wa Umusarenews.com ukorera mu Karere ka Rubavu yagize ati:

“Mfite ikibazo cy'ishyamba ryanjye ryigabijwe n'abantu ntazi abo aribo bakaritema mo ibiti mirongo itandatu, barangiza bagacukura, bagashinga mo inkingi z'amashanyarazi batambwiye kandi tuzi ko iyo hari ibikorwaremezo bigiye kunyura mu mudugudu habanza hakaza abayobozi bagakorana inama n'abaturage kugira ngo tubone aho tuzabariza ibyacu byangiritse. Ku bw’ibyo turasaba abayobozi babishinzwe kutuvuganira tukava mu rujijo tukabona n’ingurane y'ibyacu byangiritse”.


Nsekarije Theogene we avuga ko afite impungenge z'ikibanza cye cyashinzwemo inkingi z'amashanyarazi kandi nta muntu wigeze amwegera ngo amuganirize, akavuga ko yifuza ko niyo zacamo ariko ntibazitere hagati mu kibanza byibuze bakazishyira ku ruhande kugira ngo kitazamupfira ubusa, na cyane ko nawe atanga ko bahabwa ibikorwa by'iterambere.


Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monica yabwiye Umusarenews ko icyo kibazo bakizi kandi barimo kugira icyo bakora ngo gikemuke.


Nyiransengiyumva ati:

“Ikibazo cy'abaturage bo mu Kagari ka Nyarushyamba bavuga ko batabonye ingurane y'ibikorwa byabo byanyujijwemo umuyoboro w'amashanyarazi turakizi, cyatewe n’uko aho bari bateganije kuwunyuza bahuye n’imbogamizi bakawunyuza hirya ho gato, kandi ubwa mbere bari babariye abaturage”.


Yakomeje agira ati:

“Turi kuvugana n’ababishinzwe batubwiye ko bitarenze iminsi itatu bazohereza abagenagaciro kugira ngo babarure imitungo y'abaturage ubundi bishurwe. Turasaba abaturage gutegeraza bihanganye ikibazo cyabo kirakemuka vuba kandi n’uzagira ikibazo azaze atubwire dufatanye kugishakira umuti urambye.”


Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yatugezeho avuga ko abaturage batangiye kubarirwa, igisigaye ari ugutereza kwishyurwa, ni mu gihe kenshi hirya no hino humvikana abaturage bavuga ko batabariwe imitungo yabo ahanyuzwa ibikorwaremezo bitandukanye, mu gihe itegeko rivuga ko mbere yo gutangira gukora ibikorwaremezo Leta iba igomba kubanza kwishyura abaturage.

 


Inkuru ya Ndayisaba Kadhafi Nsanzabandi

 

Amafoto:

Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo
Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo
Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo
Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo
Rubavu: Barinubira amashanyarazi yacishijwe mu mirima yabo

Comment / Reply From