Dark Mode
  • Monday, 06 May 2024

RDC: Umuyobozi w’aba Mai Mai yatawe muri yombi n’Ingabo z’igihugu

RDC: Umuyobozi w’aba Mai Mai yatawe muri yombi n’Ingabo z’igihugu

Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.


Bivugwa ko uwatawe muri yombi yari amaze iminsi ashuka abana b’abahungu akabashushanya ku mubiri (Tattoo), ababwira ko bizajya bibarinda kugerwaho n’amasasu yayobye, nk’uko byemezwa na Jean Paul Ntoto, wa Polisi yo mu Mujyi wa Butembo.


Iyo nyeshyamba yatawe muri yombi ngo yari imaze iminsi igaba ibitero by’ubudatuza ku birindiro by’ingabo za Congo i Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.


Jean Paul Ntoto yabwiye RTNC ko umuyobozi w’aba Mai Mai ari ikihebe cyo mu rwego rwo hejuru, ndetse ngo ubwo ingabo za MONUSCO ziheruka kugabwaho ibitero tariki 26 Nyakanga 2022, bamubonye yitwaje icumu ari kumwe n’agatsiko.


Ni mu gihe icyo kihebe kitatangajwe amazina, cyatawe muri yombi gifite amasasu, ndetse kiri kumwe na bagenzi bacyo bari bahetse amasasu n’imbunda.

 

Comment / Reply From