Dark Mode
  • Friday, 03 May 2024

Polisi y’u Rwanda na Dallaire Institute mu biganiro byo gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Polisi y’u Rwanda na Dallaire Institute  mu biganiro byo gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro bihuza abapolisi n’abahagarariye ikigo cya Dallaire Institute, kigamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kurushaho kurinda abana kwinjizwa mu gisirikare.


Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti; ‘Duharanire gutura mu Isi y’aho abana baba mu mutima w’amahoro n’umutekano’, cyafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza; cyitabirwa kandi na Warren Kid ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu kigo cya Dallaire muri Canada, Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Dallaire Institute, Francisca Mujawase na Carlos Pereira ushinzwe inkunga muri icyo kigo.


Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro, DIGP Ujeneza yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire bumaze igihe kinini bwibanda ahanini ku bijyanye n’ingamba zo gukumira kwinjiza no gukoresha abana nk’abasirikare, bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi mu kwezi k’Ugushyingo 2019.


Yagize ati:

“Nk’uko byemejwe n’umwanzuro w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano (UNSCR) 1325, Amahame ya Kigali n’aya Vancouver, Ikigo cya Dallaire na Polisi y’u Rwanda bahuje icyerekezo ku ruhare rukomeye rw’umugore mu kubungabunga amahoro muri rusange by’umwihariko mu kurinda abana icyorezo kibugarije cyo kwinjizwa no gukoreshwa mu ntambara.”


Yakomeje agira ati:

”Uruhare rw’abapolisikazi mu gukumira icyo cyorezo rutanga umusaruro; iyo bafite ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kumva neza inzitizi zitambamira kurengera abana, zirushaho kubashyira mu kaga ko guhohoterwa no kwinjizwa mu mirwano, kugira ngo bafate ingamba zihamye zo guhangana nabyo.”


Yavuze ko ari muri urwo rwego ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire, abapolisikazi bahabwa amahugurwa azabafasha kugira ibyo bahindura mu bikorwa byabo bya buri munsi, haba mu gihugu ndetse no hanze, bakaba ba ambasaderi beza b’uburenganzira bw’abana binyuze mu gusakaza ubutumwa na bagenzi babo kuko ari ubutumwa butagira umupaka.


Yashimiye ubuyobozi bwa Dallaire Institute ku ruhare rw’iki kigo, abwizeza gukomeza ubufatanye no gushyigikira ibi bikorwa byiza biri no mu nshingano za Polisi y’u Rwanda.


Mu bindi byagarutsweho muri iki kiganiro, harimo kurebera hamwe ibyagezweho no gusangira ubunararibonye mu ngamba zo gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu makimbirane yitwaje intwaro, zimwe mu nzitizi zikigaragara, amahirwe ahari n’inzira yo kurushaho kubikumira, uruhare rw’abapolisikazi n’uko baba umusemburo w’impinduka mu gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.


Ikigo cya Dallaire Institute cyita ku bana, amahoro n'umutekano cyashinzwe na Gen Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

 


Source: www.police.gov.rw

Comment / Reply From