Dark Mode
  • Monday, 06 May 2024

Perezida Kagame yavanye ku mirimo Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije wa RDB

Perezida Kagame yavanye ku mirimo Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije wa RDB

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yahagaritse Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye.


Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko "Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza."


Mu Ukwakira 2019 nibwo Niyonkuru Zephanie fite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London], yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.


Niyonkuru kandi yize mu Ishuri ry’Abasuwisi ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’iterambere, mu gihe mbere y’uko agirwa Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB, yakoze mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye, akorana na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.


Mu bakunzi b’umupira w’amaguru naho bazi Niyonkuru Zephanie, kuko yabaye umusifuzi ku rwego rw’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma aza no kuba mpuzamahanga, aho yasifuraga ku ruhande(Assistant referee), ni mu gihe hatigeze hatangazwa amakosa y’imiyoborere yaranze uyu mugabo yatumye ahagarikwa ku mirimo ye.

 

Perezida Kagame yavanye ku mirimo Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije wa RDB
Perezida Kagame yavanye ku mirimo Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije wa RDB

Comment / Reply From