Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Nyagatare: Santeri ya Rukomo yangiritse igiye gutwara asaga Miliyoni 900

Nyagatare: Santeri ya Rukomo yangiritse igiye gutwara asaga Miliyoni 900

Abatuye muri Santeri ya Rukomo mu Karere ka Nyagatare barasaba ko bakwimurwa kubera iyi Santeri iri mu gishanga bityo amazi akaba abasenyera, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamaze gukora ingengo y’imari yo kuhatunganya.


Santeri y’ubucuruzi ya Rukomo iherereye mu Kagari ka Gashyenyi mu Murenge wa Rukomo, gusa ikaba iri ahantu hegereye igishanga, ari nabyo bituma amazi y’igishanga azamuka, ndetse akinjira mu mazu y’abantu nk’uko abaturage baho babivuga, aho ngo uku kwibasirwa n’amazi bimaze imyaka isaga 10.


Bagira bati: ”Iyo imvura yaguye usanga amazi yabaye menshi mu gishanga, amazu amwe namwe agacibwamo n’amazi munsi, ndetse amwe namwe akanyura mu nzugi akinjira mu nzu, ibi bimaze igihe kirenga imyaka icumi.”


Bakomeza bavuga ko iyi santeri bafite impungenge ko ishobora no gutwara ubuzima bw’abantu, na cyane ko harimo zimwe mu nzu zitubatse ku mabuye zahirimye bakongera kuzamura bushya, ari nabyo baheraho basaba Leta ko bakwimurwa cyangwa hagashakwa uburyo bwo kuyobora ayo mazi hagakamuka.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, aherutse kubwira RBA ko hamaze gukorwa inyigo izatanga igisubizo kirambye cy’iyi Santeri ya Rukomo, ahagiye kubakwa ruhurura zizayobora amazi.


Visi Meya Matsiko yagize ati:

“Byagaragaye ko mu buryo bwo kuba twakemura ikibazo cya Santeri ‘ubucuruzi ya Rukomo ari uko twakora ruhurura zitandukanye harimo inini n’intoya. Twasanze byahagarara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 933 z’u Rwanda. Kugeza ubu inyigo yarakozwe igisigaye ni ugushaka iyo ngengo y’imari yatuma iki kibazo gikemuka.”


Uretse amazu y’ubucuruzi n’ayo abaturage batuyemo, muri Santeri ya Rukomo hanagarara ibikorwaremezo nk’isoko rya kijyambere naryo bigaragara ryatangiye kwangirika kuko rishaje, amabanki atandukanye yahazanye amashami yayo kubera ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa, ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Rukomo.

 

Amwe mu yandi mafoto agaragaza iyi Santeri ya Rukomo:

Nyagatare: Santeri ya Rukomo yangiritse igiye gutwara asaga Miliyoni 900
Nyagatare: Santeri ya Rukomo yangiritse igiye gutwara asaga Miliyoni 900
Nyagatare: Santeri ya Rukomo yangiritse igiye gutwara asaga Miliyoni 900

Comment / Reply From