Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho

Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho

Kuri uyu wa 15/7/2022 Hon. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangije ku mugaragaro gahunda y’imishinga itanga akazi ku baturage batuye mu Mirenge yegereye umupaka yo mu karere ka Nyagatare.

Minisitiri Gatabazi yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega BDF, Bwana Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, Prof. Harelimana Jean Bosco n’abandi bayobozi batandukanye, aho babanje gusura amwe mu mashuri y’ubumenyi ngiro anigwamo n’abahoze mu buzererezi n’ubucuruzi bwa magendu (Centre EXODUS na TVET Ntoma) hamwe n’amakoperative y’abahawe akazi muri iyi gahunda.

Muri uyu muhango Umuyobozi w’Akarere Bwana Gasana Stephen yagaragaje ishusho rusange y’akamaro k’imishinga yashyizwe mu Mirenge ituriye umupaka harimo guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ubucuruzi hubakwa amasoko n’imihanda, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi ndetse n’abaturage bahawe akazi bakabibyaza umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko imihigo ikomeje anabasaba kudatenguha Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho bakabona imirimo bikanabakura mu buzima bugoye n’imirimo ibatesha agaciro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega BDF, Bwana Vincent Munyeshyaka yibukije abaturage amahirwe y’ingwate iki kigega gitangira abaturage n’amakoperative ku mishinga ibateza imbere, abasaba gutinyuka no kugana iki kigo kugira ngo kibafashe kubatangira ingwate, ni mu gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative Prof. Harelimana Jean Bosco we yibukije amakoperative kunoza imikorere no gushyiraho abayobozi bashoboye kandi b’inyangamugayo kugira ngo koperative zabo zibagirire akamaro.

Ni mu gihe Hon. Minisitiri Jean Marie Gatabazi yasabye abaturage gushyira hamwe no guhuza imbaraga mu mishinga ibateza imbere, gushyira mu bikorwa ibyo biga no kunoza ibyo bakora kugira ngo babashe guhatana ku isoko ry’umurimo no gutanga akazi ku bandi.

Yabibukije kandi kurwanya isuri, gukora ubuhinzi butangiza ubutaka, gukora ubworozi buhaza isoko rihari harimo n’inganda z’amata ziri mu karere no gukora ubuhinzi n’ubworozi byuzuzanya, by’umwihariko yibutsa aborozi gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zigamije gukumira indwara z’amatungo harimo n’uburenge, kugira ngo iyi ndwara irangire idateye igihombo kinini.

Muri iyi gahunda amakoperative 25 yashinzwe kandi yujuje ibisabwa azatangirwa ingwate ya FRW 5,000,000 ku mishinga igamije iterambere muri gahunda yatangiriye kuri Koperative y’Abahinzi b’ibigori ya KOABIR (Rwempasha), aho yanashyikirijwe icyiciro cya mbere kingana na FRW 2,500,000.

Andi mafoto yaranze uyu muhango:

Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho
Nyagatare: Abaturage begereye umupaka barasabwa kubyaza umusaruro imishinga bashyiriweho

Comment / Reply From