Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Ntibisanzwe: Umuherwe Sam Bankman yatakaje 94% by’umutungo mu ijoro rimwe

Ntibisanzwe: Umuherwe Sam Bankman yatakaje 94% by’umutungo mu ijoro rimwe

Umuyobozi wa sosiyete itanga serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri internet (Cryptocurrency), FTX, Sam Bankman-Fried yatakaje agera kuri miliyari 14,6 z’amadolari( 14$), ni ukuvuga hafi 94% by’umutungo we mu ijoro rimwe nk’uko byatangajwe mu cyegeranyo cya Bloomberg.


Sam Bankman-Fried yavuye ku rutonde rwa Bloomberg rw’abatunze za miliyari z’amadolari nyuma y’aho umutungo we ugabanutseho 94% agasigarana miliyoni 991,5 z’amadolari(991,5$).


Mbere y’uko umutungo we ugwa, Bankman-Fried yabarirwaga agera kuri miliyari 15,2 z’amadolari ariko hakurikijwe amakuru atangwa na Bloomberg, miliyari 14,6 zahombye ijoro rimwe.


Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Bankman-Fried yari yatanze icyizere ko umugabane munini w’umutungo we azawutanga mu bikorwa by’ubugiraneza mu gihe azaba ageze kuri miliyari 21 z’amadolari; aho yari yaniyemeje gutanga miliyari imwe y’amadolari mu gushyigikira abanyepolitiki bari mu murongo we wo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishya bishobora kuzibasira abatuye isi mu bihe biri imbere.


Ni mu gihe umuyobozi wa sosiyete yitwa Binance, Changpeng “CZ” Zhao, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko yashyize umukono ku masezerano yo kwegukana FTX nyuma y’aho amakuru avuga ko iyi sosiyete ifite icyicaro i Bahamas yananiwe kwishyura imyenda yajyaga ahagaragara, byatumye agaciro kayo kagwa.


Samuel Bankman-Fried wavutse ku wa 6 Werurwe 1992 ku babyeyi bari abarimu mu ishuri rya Kaminuza ya Stanford ryigisha iby’amategeko, Stanford Law School, ni rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari ukiri muto w’Umunyamerika.

 

Comment / Reply From