Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba

Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba

Ubwo yasozaga itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya munani(8), Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko rwitabiriye gukomeza umuvuduko zivanye muri iri torero, no kugira uruhare mu guhangana n'abanzi b'igihugu.

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza ku mugaragaro iri torero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubudaheranwa, umurage wacu", ryaberaga mu Kigo cy'ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, ryitabirwa n'abasore n'inkumi baturutse hirya no hino mu Mashuri makuru na Kaminuza byo mu Rwanda.

Muri iri torero ry'Intagamburuzwa icyiciro cya 8, abasore n'inkumi bigishijwe amasomo atandukanye arimo amateka y'abanyarwanda n'uburyo bwo kuyamenyekanisha, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, banaganirizwa amahirwe bafite nk'urubyiruko n'uburyo bwo kuyabyaza umusaruro, ku ngengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse n'inshingano n'amahitamo by'intagamburuzwa mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.

Kirenzi Umulisa Annick wiga muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) na Bimenyimana Jean d’Amour wiga muri IPRC Huye, bombi bavuga ko bigishijwe indangagaciro zirimo ubumwe, ubupfura, ubunyangamugayo, gukunda igihugu no kugikorera, kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo nk’intore bigisha urubyiruko bagenzi babo ibyo bavanye mu itorero, by’umwihariko biyemeza ko bagiye guhangana n’abagoreka amateka y’igihugu.

Bati:

“Tugiye guhangana n’abakoresha imbugankoranyambaga bagoreka amateka, tubereke ko ibyo bavuga ku gihugu cyacu ari ibinyoma. Tuzigisha kandi urubyiruko rw’aho dutuye n’aho twiga ibyo twigiye muri iri torero, kugira ngo narwo rugire ubumenyi burufashe kubaka u Rwanda twifuza.”

Ni mu gihe Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye mu itorero.

Minisitiri Bizimana ati:

”Muri iyi minsi mumaze hano mwatojwe byinshi, mwiga ibishya munibutswa ibyo mwari musanzwe muzi, icyo nababwira ni ugukomeza uwo muvuduko muvanye hano. Nk’uko bikunze kugaragara intire ziraza zigatozwa, zikigishwa, zigahiga, zikiyemeza ariko twasubira aho dusanzwe tuba, aho dukorera, aho twiga ugasanga ya mihigo iragenda igabanya umurego icika intege umunsi ku munsi; bamwe bakageraho bakanibagirwa ya mihigo bihaye mu butore bavanye hano. Nagira ngo rero icyo mukizirikare, uwo murego, umuvuduko, ibyemezo mufatiye aha, imihigo mwahize muzayizirikane muyikurikize munabitoze abandi.”

Yakomeje abizeza ko nka Minisiteri bazafatanya n’ubuyobozi bwa AERG kureba uburyo imihigo bahize bayishyirwa mu bikorwa aho biga n’aho batuye, kugira ngo bye kuba amagambo gusa, anabasaba guharanira kuba ku isonga mu mashuri bigamo bakaba aba mbere mu gutsinda no kuba intarushwa mu masomo yabo, na cyane ko isoko ry’umurimo risaba ubumenyi n’ubuhanga.

Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya munani(8), ryatangiye tariki 05 risozwa tariki 11 Gashyantare 2023, ryitabirwa n’abasore n’inkumi 381, bavuye mu mashuri makuru na za Kaminuza 37 yo hirya no hino mu gihugu.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba
Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba
Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba
Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba
Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba
Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gukomeza umuvuduko zivanye i Nkumba

Comment / Reply From