Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Menya icyo Wenceslas Munyeshyaka wirukanywe burundu mu Gipadiri yazize

Menya icyo Wenceslas Munyeshyaka wirukanywe burundu mu Gipadiri yazize

Wenceslas Munyeshyaka, Umunyarwanda uba mu Bufaransa, yahagaritswe na Papa Francis kuba umupadiri muri Kiliziya Gatolika nk’uko bikubiye mu itangazo ry’umwepiskopi wa diyoseze ya Évreux mu Majyaruguru y’Ubufaransa, aho yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya.


Ibiro bishinzwe itumanaho bya diyoseze ya Évreux byabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko byemeza ibaruwa yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ukwirukanwa kwa Munyeshyaka, ariko ntibyagira ikindi bisubiza.


Iyo baruwa yo kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 yasinywe na Musenyeri Christian Nourrichard ivuga ko icyo cyemezo cya Papa kuri Munyeshyaka waherewe ubusaseridoti muri Arkidiyoseze ya Kigali, kitajuririrwa, gusa Munyeshyaka ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo.


Ibaruwa ya Mgr Nourrichard ntivuga impamvu Munyeshyaka yambuwe inshingano z’ubupadiri kandi ko atagomba kugira ahandi aho ari ho hose azikorera, gusa ivuga ko ibi biri mu iteka (décret) rya Papa ryo muri Werurwe uyu mwaka wa 2023.


Ni mu gihe mu Ukuboza 2021, Munyeshyaka yahagaritswe mu nshingano z’Ubupadiri muri Paruwasi ya Saint-Martin de la Risle y’i Brionne ku cyemezo cya Musenyeri wa Diyoseze ya Évreux, ni nyuma y'uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z'ubutegetsi ko ari se w'umuhungu wavutse muri Nyakanga 2010, nk’uko byavuzwe n’ibiro ntaramakuru AFP; ibi bituma bamwe bahuza icyemezo cya Papa kuri Munyeshyaka n’iki cyemezo yari yarafatiwe na diyoseze ye.


Mu Ukuboza 2021 Papa Francis yavuze ku bwegure bwa Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit, wari weguye kubera kuvugwaho umubano udasanzwe yagiranye n'umugore mbere y'uko agirwa Arkepiskopi wa Paris; icyo gihe Papa yavuze ko azaganira n'Abasenyeri b'Ubufaransa kuri raporo yaherukaga gutangazwa ku myifatire mibi yavugwaga ku bihaye Imana.


Wenceslas Munyeshyaka ni muntu ki?


Uyu mugabo w’imyaka 64, yahawe ubupadiri mu 1992 muri Diyoseze ya Kigali, yashinjwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Sainte Famille.


Nyuma ya Jenoside Munyeshyaka yahungiye mu Bufaransa yakirwa muri Diyoseze ya Evreux, aba ari naho akomereza imirimo y’ubusaseridoti, ariko aza gukurikiranwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside mu rubanza rwamaze imyaka irenga 20, bigeze mu 2019 agirwa umwere; icyemezo yaba Leta y’u Rwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside, banenze.

 

Menya icyo Wenceslas Munyeshyaka wirukanywe burundu mu Gipadiri yazize

Comment / Reply From