Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Kuyobya amafaranga kuri Mobile Money bishobora kuba bigiye kuba amateka

Kuyobya amafaranga kuri Mobile Money bishobora kuba bigiye kuba amateka

Ikigo cya MTN Mobile Money Ltd, cyashyizeho uburyo umuntu ashobora kwigarurira amafaranga yari ayobereje kuri konti y’undi muntu bitamusabye guhamagara cyangwa kujya ku cyicaro cy’iki kigo.


Bikunze kubaho ku bantu benshi, aho umuntu ushaka koherereza amafaranga mugenzi we binyuze mu buryo bwa MOMO, ashobora kwibeshya kuri nimero ku buryo ajya k’uwo atashakaga kuyaha.


Iki kibazo cyari kibangamiye imbaga kuko kugira ngo umuntu abe yayasubizwa kenshi hiyambagazwaga ubuyobozi bwa MTN Mobile Money, bukaba bwamufasha kongera kubona ya mafaranga.


Ni muri urwo rwego iki kigo cyabyoroheje kuko ubu hari code ya *182*7*3# aho umuntu azajya ayikanda ashaka kwisubiza amafaranga yohereje ahandi, ubundi agende akurikiza amabwira kugera ubwo uwo amafaranga yagiyeho abonye ubusabe bwawe, ashyiremo umubare w’ibanga ya mafaranga agaruke kuri konti y’uwari uyohereje yibeshye.


Kuba umuntu azajya abanza kwemeza bitanga icyizere ku bakoresha ubu buryo, dore ko muri iyi minsi benshi mu kwishyura serivisi zitandukanye bakoresha MOMO, bityo byari gushoboka ko umuntu yakwishyura nka moto cyangwa indi serivisi yagera imbere akayisubiza ariko kuko bisaba uwakiriye kwemeza ntibizakundira abashaka gukora ibi.


Kugeza ubu MTN Mobile Money ifite abakiliya barenga miliyoni enye mu Rwanda bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho, ni mu gihe iyi serivisi yatangiye mu mwaka wa 2010.

 

Kuyobya amafaranga kuri Mobile Money bishobora kuba bigiye kuba amateka

Comment / Reply From