Dark Mode
  • Sunday, 12 May 2024

Kigali: Imbwa no gucira hasi ni bimwe mu bitemewe mu muhanda wagenewe abakora siporo!

Kigali: Imbwa no gucira hasi ni bimwe mu bitemewe mu muhanda wagenewe abakora siporo!

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu muhanda wihariye ukorerwamo siporo i Nyarutarama, arimo ko bibujijwe kuhagendana imbwa, gucira hasi n’ibindi.


Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 2 na metero 400, urimo tapi y’ibara ry’icyatsi kibisi, ukaba waragenewe abantu bari mu marushanwa yo gusiganwa biruka n’amaguru, ariko hakaba n’abashobora kuwunyuramo bakora siporo mu buryo busanzwe.


Ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zawo, Umujyi wa Kigali uvuga ko umuntu ukoresha izo nzira za siporo ategetswe kugenda yambaye imyambaro n’inkweto bya siporo gusa.


Mu bindi bibujijwe abakoresha uyu muhanda harimo kudakandagira mu busitani buyikikije, kudacira hasi, kutagendana inkoni cyeretse abafite ubumuga n’abari mu zabukuru ndetse no kutahanyura ku bafite imbwa.


Abakora siporo kandi bashobora kuruhuka kuko iruhande rw’izo nzira hashyizweho intebe ndetse hari n’aho bashobora kujugunya imyanda, ni mu gihe muri iyi nzira habamo abakorerabushake bakurikiranira hafi imikoreshereze y’iki gikorwaremezo.


Ni mu gihe Umujyi wa Kigali unavuga ko wamaze no gukora inyigo y’ubwiherero buzajya bwifashishwa n’abahakorera siporo kandi ko n’imirimo yo kubwubaka igiye gutangira; ndetse ko harimo no kubakwa undi muhanda nk’uyu wihariye ku Kimihurura uzajya ukorerwamo siporo bitabangamiye ibinyabiziga; ibi byose ni mu rwego rwo gufasha abifuza guteza imbere impano yo gusiganwa n’amaguru no kuzahindura u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’imikino ya ’Athletism’.

 

Kigali: Imbwa no gucira hasi ni bimwe mu bitemewe mu muhanda wagenewe abakora siporo!

Comment / Reply From